Ingabo z’u Burundi na FDLR zigaba ibitero ku Banyamulenge zamaganwe.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, ryamaganye ibitero Ingabo z’u Burundi, FDLR, FARDC na Wazalendo bigaba mu bice bituwe n’Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo.
Ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki ya 02/06/2025, ni bwo umuvugizi wa AFC/M23 yamaganye ibitero biheruka kugabwa mu bice bituwe cyane, aho ririya huriro ryabikoze kuva tariki ya 23 kugeza tariki ya 29/05/2025.
Uyu muvugizi wa AFC/M23 yasobanuye ko ibyo bitero byagabwe mu gice cya Rugezi giherereye muri teritware ya Fizi na Mikenke na yo iri muri teritware ya Mwenga.
Nk’uko yakomeje abivuga ni uko ngo muri Mikenke na Kalingi, hagabwe ibitero n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo isanzwe ikorera mu gace ka Gipupu na Point Zero.
Yagize ati: “Mu Rugezi, FDLR, FARDC n’Ingabo z’u Burundi zikorera i Lulenge, byagabye ibitero byatwaye ubuzima bw’abantu.”
Yavuze kandi ko ibi bitero byose byagabwe muri ibyo bice byatwaye ubuzima bw’abantu benshi, bishyira abarokotse mu bibazo bikomeye.
Utu duce uyu muvugizi yavuze, yaba ari aka Mikenke, Kalingi na Rugezi, twose dutuwe n’Abanyamulenge.
AFC/M23 yamaganye ibyo bitero by’ihuriro ry’Ingabo za Congo, mu gihe no kuri uyu munsi ya bitangarijeho wo ku wa mbere, drone y’iryo huriro ry’ingabo za Congo yazengurutse cyane mu kirere cya Rugezi, bishatse kwerekana ko n’ubundi ko ziri gutegura kuhagaba ibindi bitero.
Mu cyumweru gishize nabwo, zagabye ibyo bitero mu Mikenke no ku Gipimo mu Marango ya Minembwe zikoresheje ziriya ndege zitangira abapilote zizwi nka drones.
Hari n’amakuru amaze iminsi itatu avugwa ko ingabo z’u Burundi zazamutse ziva mu Bijombo zerekeza mu Mikenke. Bikavugwa ko zishaka kandi kongera kugaba ibitero ku Banyamulenge muri icyo gice cya Mikenke no mu Bijabo.
Ayo makuru yanavugaga ko hari abandi basirikare benshi b’u Burundi bambutse i Uvira mbere yo gukomeza berekeza mu Bijombo, mu rwego rwo kugira ngo batange umusaada iyo za Mikenke.
Ibi bikagaragaraza umuhate izi ngabo zifite ko ari uwo gusenya akarere Abanyamulenge batuyemo k’i misozi miremire y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo.