Umukozi w’Imana Rutayisire wagize uruhare runini mu guhuza Abanyarwanda ni nde?
Pasiteri Antoine Rutayisire ni umwe mu bakozi b’Imana bamenyekanye cyane mu Rwanda no mu karere, azwi cyane nk’umwigisha, umwanditsi, n’umwigisha w’ijambo ry’Imana, yanagize uruhare mu bikorwa by’ivugabutumwa nyuma ya jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Rutayisire afatwa nk’umupasiteri udasanzwe muri ibi bihugu by’ibiyaga bigari ndetse no mu karere kose.
Ahagana mu mwaka wa 1958, ni bwo uyu mugabo yabonye izuba, avukira mu karere ka Gatsibo gaherereye mu burengerazuba bw’u Rwanda.
Yize muri petit seminaire Zaza, aba ari naho aronkera diplome yo mu mwaka wa 6 w’amashuri y’isumbuye, mu mwaka wa 1977.
Yize kandi muri kaminuza y’u Rwanda, yiga ibijyanye ni ndimi mu 1986, na master mu buyobozi mpuzamahanga i California muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika mu 2008. Yaronse doctorate mu by’iyobokamana muri Fuller seminary mu mwaka wa 2015.
Yabaye umuyobozi wa African Evangelistic Enterprise(AEE) mu Rwanda.
Yabaye umuyobozi wungirije w’inama y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge kuva muri 2002 kugeza mu 2011.
Mu 2011 agirwa umuyobozi mukuru wa EAR Remera(itorero Angelikani ry’u Rwanda) kugeza mu 2023.
Yigishije muri kaminuza y’u Rwanda, aho yigishaga indimi n’iterambere.
Yanditse ibitabo birenga birindwi, birimo: -Faith under Fire
-Reconciliation is my lifestyle
N’ibindi.
Yamenyekanye kandi mu nyigisho z’uburere n’ubwiyunge, akenshi inyigisho atanga azicyisha ku mbugankoranyambaga nka YouTube na Tik Tok.