U Burusiya bwavuze ko ibihugu bishobora kwisanga mu ntambara ya gatatu y’isi.
Ambasaderi w’u Burusiya mu Bwongereza yashinje iki gihugu kugira uruhare mu bitero bya dones Ukraine iherutse kugaba ku butaka bw’igihugu cye, asobanura ko ibyo bishobora kubyara intambara ikomeye ishobora kuvukamo iya gatatu y’ Isi.
Ni mu kiganiro n’abanyamakuru i Londre mu Bwongereza, aho uyu Ambasaderi w’u Burusiya, Andrei Kelin, yavuze ko igikorwa u Bwongereza bwakoze, gishobora kuba imbarutso y’intambara ya gatatu y’isi.
Uyu Ambasaderi yanaburiye Ukraine ko iri gukongeza amakimbirane ku buryo atutumba kurushaho, anavuga ko ubutegetsi bwa Zelensky bukwiye kwitararika ntibutume ibintu bigera ku ntambara ya gatatu y’isi.
Yagize ati: “Ibi ni ibintu bibi udashobora gutekereza.”
Ni mu gihe drones za Ukraine amagana ziheruka kugaba ibitero mu Burusiya, zigasenya indege z’intambara zirenga 40 mu gitero perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko nta kabuza kizandikwa mu bitabo by’amateka.
Ambasaderi Andrei Kelin ubwo yarimo atanga iki kiganiro yashinje u Bwongereza guha Ukraine ubufasha bugakora kiriya gitero ku butaka bw’u Burusiya mu mpera zakiriya cyumweru gishize, ngo kuko Ukraine yonyine itari kubishobora, ati: “Ubwoko bw’ibi bitero busaba ikorana buhanga rihanitse cyane, harimo n’ibyitwa geospace data.”
Yanavuze ko iryo korana buhanga Ukraine yakoresheje igombe kuba yararihawe na Londre cyangwa na Washington DC.
Ati: “Nibaza ko Amerika ibifitemo uruhare, kuko perezida Trump yabihakanye neza, ariko u Bwongereza ntabwo barabihakana.”