Kigali yafashe umwanzuro ukakaye nyuma y’uko RDC iyitambitse imbere.
Igihugu cy’u Rwanda cyikuye mu muryango wa CEEAC nyuma y’aho Repubulika ya demokarasi ya Congo ikibangamiye.
Uyu mwanzuro u Rwanda rwawufashe uyu munsi ku wa gatandatu tariki ya 07/06/2025, mu nama yawo yarimo ibera i Malabo.
Nk’uko amakuru abivuga u Rwanda nirwo rwari rugeze ku mwanya wo kuyobora uyu muryango, ariko RDC iza kubyitambikamo, iruburiza uburyo.
U Rwanda itangazo rwashyize hanze, rugaragaza ko RDC ifatanyije n’ibindi bihugu bimwe na bimwe bigize uyu muryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afrika yo hagati (CEEAC), yakoresheje nabi uwo muryango ku nyungu zayo bwite.
Rikavuga ko byongeye kugaragara no mu nama ya 26 y’abakuru b’ibihugu by’uyu muryango yaberaga i Malabo, ngo kuko uburenganzira bw’u Rwanda bwo kuyobora uyu muryango ku buryo buhererekanywa, nk’uko biteganywa n’ingingo ya gatandatu y’amasezerano shingiro y’uyu muryango, bwirengangijwe kubushake hagenderewe ku byifuzo bya RDC.

Mu kwezi kwa kabiri umwaka wa 2023, u Rwanda rwahejwe mu nama ya 22 y’uyu muryango yaberaga i Kinshasa muri RDC, biturutse ku mabwiriza ya perezida Felix Tshisekedi wayoboraga uyu muryango.
Ibibazo bishyamiranya impande zombi byakunze kugaragara mu nama za CEEAC, ndetse tariki ya 04/06/2025 hari habaye inama yo ku rwego rw’abaminisitiri yari igamije kunga u Rwanda na Congo, ariko iki gihugu gikomeza gutsimbarara ku mugambi wo kwitambika iby’uko u Rwanda rwahabwa ubuyobozi bwabwo. U Rwanda rwari rwavuze ko nibikomeza gutyo rugomba kuva muri CEEAC.
Ubundi uyu muryango ugizwe n’ibihugu birimo Angola, Congo-Brazaville, RDC, Cameroun, Gabon, Tchad, Guinee, Equatoriale, Centrafrique, u Rwanda, u Burundi, na Sāo.