• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 16, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Havuzwe amakuru yateye icyikango abatuye i Kaziba.

minebwenews by minebwenews
June 10, 2025
in Conflict & Security
0
Havuzwe amakuru yateye icyikango abatuye i Kaziba.
95
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Havuzwe amakuru yateye icyikango abatuye i Kaziba.

You might also like

Kinshasa humvikanye urusaku rw’imbunda z’irimo nini havugwa n’impamvu yarwo

Aho AFC/M23/MRDP itarafata abaturage b’aho bakomeje kwicwa

Iby’ihuriro rishya ryashinzwe na Kabila

Amakuru aturuka i Kaziba ho muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko ihuriro ry’Ingabo za Congo ko ziri kwisuganya kuyigabamo ibitero, nyuma yuko zagaragaye mu misozi yaho.

Kuva ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki ya 09/06/2025, mu misozi ya Kaziba ni bwo hatangiye kugaragara abo mu ihuriro ry’Ingabo za RDC, ibyatumye benshi mu bahaturiye bagira ubwoba bwinshi.

Amakuru yamaze kumenyekana nuko igice bariya basirikare ba FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo, bagaragayemo ari cya Nabumbu, gisanzwe giherereye mu ntera ngufi uvuye muri centre ya Kaziba. Igitangaje izo ngabo zakigaragayemo ari nyinshi.

Ubuhamya twahawe bugira buti: “Bagaragaye ku misozi yo muri Nabumbu no hafi yaho aho.”

Bukomeza buti: “Byaduteye ubwoba bwinshi nubwo aha iwacu hari abasirikare ba M23.”

Nta muturage biravugwa ko yahunze, kuko nubwo bagize ubwoba ariko bizeye ko ntacyo uruhande rwa Leta rwatwara abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 ufite Kaziba mu biganza byawo.

Mu mashusho yagiye akwirakwizwa ku mbugankoranyambaga, agaragaza abasirikare benshi bagenda genda hejuru muri ririya rango rya Nabumbu, abandi ubona bari gufata amafoto ya centre ya Kaziba, ni mu gihe wabonaga bitegeye neza iyi centre, kuko bari hejuru yayo.

Kimwecyo, kuva M23 yabohoza Kaziba mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu uyu mwaka, ntabwo FDLR na Wazalendo batigeze bavugwa ku misozi ya Nabumbu, gusa kuri iyi nshuroho, barushijeho kuyigaragaramo cyane; ndetse amakuru amwe avuga ko abenshi bari kuyigaragaraho ko bari guturuka i Uvira, ari na yo mpamvu biboneka ko bashaka gutera i Kaziba mu rwego rwo kugira ngo bayisubize.

Ariko nyamara ibi ntacyo umutwe wa M23 ugenzura uwo mujyi muto wa Kaziba urabivugaho.

Abarwanyi bo muri uyu mutwe wa M23 ntibagenzura Kaziba gusa, kuko banagenzura n’utundi duce twinshi two muri grupema ya Luhwinja duteganye n’iyi misozi ya Nabumbu iri kugaragaramo ihuriro ry’ingabo za Congo, nka Luciga n’utundi.

Tags: AbaturageIcyikangoKaziba
Share38Tweet24Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Kinshasa humvikanye urusaku rw’imbunda z’irimo nini havugwa n’impamvu yarwo

by Bahanda Bruce
October 16, 2025
0
Kinshasa humvikanye urusaku rw’imbunda z’irimo nini havugwa n’impamvu yarwo

I Kinshasa humvikanye urusaku rw'imbunda z'irimo nini havugwa n'impamvu yarwo Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'igipolisi cya yo, byahanganye n'abajura bateye Bank, hakoreshwa intwaro ziremereye n'izoroheje....

Read moreDetails

Aho AFC/M23/MRDP itarafata abaturage b’aho bakomeje kwicwa

by Bahanda Bruce
October 16, 2025
0
Havuzwe uduce Wazalendo bari kubabarizamo abaturage, n’icyakorwa kugira ngo bigire iherezo

Aho AFC/M23/MRDP itarafata abaturage b'aho bakomeje kwicwa Umutwe wa ADF ukomeje kuzahaza abaturage b'aho ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ritarabohoza muri teritware ya Lubero mu ntara ya...

Read moreDetails

Iby’ihuriro rishya ryashinzwe na Kabila

by Bahanda Bruce
October 16, 2025
0
Iby’ihuriro rishya ryashinzwe na Kabila

Iby'ihuriro rishya ryashinzwe na Kabila Joseph Kabila wayoboye Repubulika ya demokarasi ya Congo imyaka 18, iwe na bamushyigikiye bashyinze ihuriro rishya rifite intego yo gukiza iki gihugu cyabo....

Read moreDetails

Agace kamwe ko muri Uvira karavugwamo imirwano ikaze

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Amatsinda abiri yo muri Wazalendo yumvanye iminsi muri Kivu y’Epfo benshi muri bo babigwamo

Agace kamwe ko muri Uvira karavugwamo imirwano ikaze Imitwe ibiri ya Wazalendo isanzwe ifatanya n'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho, yasubiranyemo...

Read moreDetails

Umutwe ufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP, wahinduye intwaro ucakirana na yo karahava

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Abasirikare babaga ku Kavumu mu Bibogobogo bahakuwe

Umutwe ufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP, wahinduye intwaro ucakirana na yo karahava Abarwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo basanzwe bafatanya n'igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo guhangana...

Read moreDetails
Next Post
I Mulenge: Herekanwe imbunda iheruka gufatwa ibabaza Wazalendo.

I Mulenge: Herekanwe imbunda iheruka gufatwa ibabaza Wazalendo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?