Uwise perezida Museveni Imana yamaganwe.
Uwise perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Miseveni Imana, umuhungu we ari na we mugaba mukuru w’Ingabo z’iki gihugu akamwita umwana w’Imana bamwamaganye.
Uwabivuze ni umukuru w’inteko ishinga amategeko y’iki gihugu cya Uganda, Anita Among, akaba anasanzwe azwiho gushyigikira cyane ubutegetsi bwa perezida Museveni.
Uyu mukuru w’inteko ishinga amategeko yavuze ko perezida Museveni ari Imana naho umuhungu we ko ari umwana wayo.
Bivugwa ko ku cyumweru, Anita Among yari mu bikorwa byo kwamamaza abadepite b’ishyaka riri ku butegetsi NRM mu matora rusange ya perezida n’abagize inteko ishinga amategeko ategenyijwe mu kwezi kwa mbere umwaka utaha wa 2026.
Ubwo yari ageze mu gace ka Masaka, Anita yarapfukamye asaba abaturage baho gutora abadepite, yagize ati: “Ndapfukamye, ni mushyigikire perezida Museveni, n’abakandida ba NRM.”
Yongeye kandi ati: “Nk’uko n’abibabwiye ubushize, twebwe muri Teso, agace ko mu Burasizuba bwa Uganda twemerera mu butatu butagatifu. Twemera Imana data, kandi Imana data ni perezida Museveni, Imana umwana ni Muhoozi Kainarugaba, ubu namwe muri roho mutagatifu. Ku bw’ibyo rero, mubatore. Imana ibane namwe mwese.”
Abaturage benshi bari imbere ye ntibahise berekana amarangamutima y’uku kugereranya aba bategetsi n’Imana.
Kimwe mu binyamakuru byo muri Uganda cya Daily Monitor, cyatangaje ko uku kwita perezida Museveni Imana byababaje bamwe mu bakuriye amadini bavuga ko ari icyaha cyo gutuka Imana.
Ku mbugankoranyambaga, abenshi bavuze ko uyu mutegetsi wo muri Uganda ko “yarengereye,” ngo kuko Imana ntigira ikindi igereranywa nacyo.
Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Miseveni, uteganijwe guhatanira manda ya karindwi, yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 1986.
Kimwecyo, uyu mukuru w’iki gihugu arakunzwe cyane, nubwo hatobora abatamushyigikiye, ariko abarimo ibyamamare baramushigikiye. Nk’icyamamare Jose Chameleon na Edy Kenzo bazwi cyane mu buhanzi bari mubari kugenda bamwamamaza.
Mu gihe Bobi Wine we utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, avuga ko aharanira impinduka, kandi ko yifuza ko ubutegetsi bwa perezida Museveni n’ishyaka rye bava ku butegetsi. Abanenga guheza inyuma Uganda no guhonyora ubwisanzure n’uburenganzira bwa muntu muri Uganda.