• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 15, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Amatora yatangajwe ejo ku wa gatatu mu Burundi, aravugwamo uburiganya bukomeye.

minebwenews by minebwenews
June 12, 2025
in World News
0
Amatora yatangajwe ejo ku wa gatatu mu Burundi, aravugwamo uburiganya bukomeye.
71
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amatora yatangajwe ejo ku wa gatatu mu Burundi, aravugwamo uburiganya bukomeye.

You might also like

Urupfu rwa Odinga rutumye hatumizwa inama y’ikubagahu muri Kenya

Odinga war’uzwi cyane muri politiki ya Kenya yitabye Imana

Perezida Trump yanenze ikinyamakuru giheruka kumukoraho inkuru, agira n’ibyo akivugaho

Ishyaka rya CNDD-FDD rya perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ryikubiye imyanya yose mu nteko ishinga amategeko, ni mu gihe byatangajwe ko ryatsinze amatora y’abadepite ku kigero cy’ijana ku ijana.

Mu cyumweru gishize ni bwo mu Burundi habaye amatora y’abagize inteko ishinga amategeko n’ayaboyobozi b’amakomine.

Abakurikiraniye hafi iby’aya matora bahamya ko yabayemo uburiganya bwo ku kigero kirenze igipimo, ngo kuko abajaga gutora baherekezwaga aho batorera, kandi bagaherekezwa n’abo mu ishyaka riri ku butegetsi. Bivuze ko babategekaga abo batora.

Ubundi kandi hari n’aho abaturage bajyaga gutora, bagasanga kera batorewe n’imbonerakure. Ibyo byagaragaye ku ma site menshi, nk’uko aya makuru yagiye avugwa n’indorerezi zitandukanye.

Gusa, komisiyo ishinzwe amatora izwi nka CENI, yo yemeza ko aya matora yagenze neza, ariko nyamara ikavuga ko habayemo utunenge duto.

Iyi CENI ku munsi w’ejo ku wa gatatu tariki ya 11/06/2025, ni bwo yatangaje ibyavuye mu matora. Itangaza ko CNDD-FDD yayatsinze ku kigero kiri hejuru cyane.

Ishyaka rya CNDD-FDD rimaze imyaka isaga 20 ku butegetsi mu Burundi, bigaragara ko n’ubundi ryagombaga gutwara imyanya myinshi.

U Burundi kuri ubu bufite intara 5, mu gihe zahoze ari 18. Nko mu ntara ya Bubanza, CNDD-FDD yatwaye imyanya yari iyigenewemo yose 16, n’ahandi ni uko.

Kuko Bujumbura ryatwaye 23 kuri 23, Burunga ritwara 17 kuri 17, Butanyerera naho ryatwaye 23 kuri 23, mu gihe no mu ya Gitega ryatwaye 21 kuri 21.

Bitaganyijwe ko aba badepite bo mu ishyaka rya CNDD-FDD batowe bagomba kwiyongeraho batatu bo mu bwoko bw’Abatwa, nk’uko amategeko agenga iki gihugu abiteganya.

Tags: AbadepiteAmatoraBurundiIshyaka rya CNDD-FDD
Share28Tweet18Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Urupfu rwa Odinga rutumye hatumizwa inama y’ikubagahu muri Kenya

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Odinga  war’uzwi cyane muri politiki ya Kenya yitabye Imana

Urupfu rwa Odinga rutumye hatumizwa inama y'ikubagahu muri Kenya Perezida William Samue Ruto wa Kenya, yatangaje ko yahamagaje inama y'inama nkuru y'umutekano wa Leta nyuma y'urupfu rwa Raila...

Read moreDetails

Odinga war’uzwi cyane muri politiki ya Kenya yitabye Imana

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Odinga  war’uzwi cyane muri politiki ya Kenya yitabye Imana

Odinga war'uzwi cyane muri politiki ya Kenya yitabye Imana. Raila Odinga wahoze ari minisitiri w'intebe muri Kenya, yitabye Imana nkuko amakuru ava muri iki gihugu abivuga. Murukerera rwo...

Read moreDetails

Perezida Trump yanenze ikinyamakuru giheruka kumukoraho inkuru, agira n’ibyo akivugaho

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Perezida Trump yanenze ikinyamakuru giheruka kumukoraho inkuru, agira n’ibyo akivugaho

Perezida Trump yanenze ikinyamakuru giheruka kumukoraho inkuru, agira n'ibyo akivugaho Perezida Donald Trump wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, yavuze ko atashimishijwe n'ifoto ikinyamakuru cya "Time Magazine" cyakoresheje kimuvugaho...

Read moreDetails

Ibyo wamenya kuri perezida Rajoelina wahunze akaba yagize n’icyo abivugaho

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Perezida wa Madagascar yahungiye mu kindi gihugu

Perezida Rajoelina nyuma yo guhunga yagize icyo abivugaho Perezida wa Madagascar, Andry Rojoeline yatangarije abanyagihugu be ko adafite kwegura, anabasaba gukundana no gukunda igihugu cyabo kugira ngo cyekubamo...

Read moreDetails

Ijambo Abarabu ryaciwe muri Misiri

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Ijambo Abarabu ryaciwe muri Misiri

Ijambo Abarabu ryaciwe muri Misiri Ijambo Abarabu rigiye gukurwa mu izina ry'igihugu cya Misiri, aho ryari rimenyerewe cyane nka Repubulika y'Abarabu ya Misiri, nk'uko bikomeje gucikana kumbuga nkoranyambaga...

Read moreDetails
Next Post
Indege ya Air India yaritwaye abantu yakoze impanuka ikomeye.

Indege ya Air India yaritwaye abantu yakoze impanuka ikomeye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?