Indege ya Air India yaritwaye abantu yakoze impanuka ikomeye.
Mu Buhinde habereye impanuka idasanzwe y’indege yaritwaye abantu 242 nyuma y’aho yarimaze akanya gato imaze gufata ikirere.
Uyu munsi ku wa kane tariki ya 12/06/2025, ni bwo iriya ndege ya Air India yakoze impanuka, ikaba yabereye muri iki gihugu cy’u Buhinde.
Amakuru yatanzwe n’ibitangaza makuru byo muri icyo gihugu, avuga ko iyi ndege yakoze impanuka ubwo yari imaze iminota mike ihagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ahmedabad cyo mu Buhinde.
Mu mashusho ari gutangwa ku mbugankoranyambaga agaragaza ibisigarirwa by’iriya ndege, agaragaza ko yahiye irakongoka, gusa imibare y’abapfuye cyangwa abakomeretse ntiratangazwa. Bizwi gusa ko yarimo abantu 242.
Amakuru akomeza avuga ko iyi Air India yavaga mu Buhinde ija i Londre mu Bwongereza, kandi ko yaguye muri kariya gace gaherereyemo ikibuga cy’indege mpuzamahanga cy’u Buhinde ka Ahmedabad.
Kimwecyo, amakuru yibanze avuga ko usibye kuba iyi ndege yarimo abantu 242, yarimo kandi n’abakozi bayo 12. Nubwo kugeza ubu abashyinzwe ubutabazi yaba abarokotse cyangwa abahagiriye ibyago, batarabatangaza.
Ndetse kandi nicyaba cyateye iyi mpanuka ntikiratangazwa, nk’uko bisanzwe bikorwa.