Iby’uruzinduko rw’umuyobozi wa MONUSCO i Goma hagenzurwa na AFC/M23.
Umuyobozi wa MONUSCO muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Bintou Keita, yageze i Goma mu Burasirazuba bw’iki gihugu, hagenzurwa n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho kuva mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2025.
Ahagana igihe c’isaha ya saa Kenda z’umugoroba wo kuri uyu wa kane, ni bwo uyu muyobozi wa MONUSCO yageze i Goma.
Amakuru avuga ko yaje n’indege ya kajugujugu ikitura ku kibuga cy’indege cya Goma.
Uru ruzinduko rwa Bintou Keita rwatangiwe kuvugwa ku munsi w’ejo ku wa gatatu tariki ya 11/06/2025, aho bivugwa ko yaje muri iki gice kigenzurwa n’iri huriro rya AFC/M23, kugira ngo amenye uko umutekano waho wifashe, murwego rwo gutegura raporo azatanga mu nama ya kanama gashyinzwe umutekano ku isi ka Loni iteganyijwe kuba mu minsi mike iri mbere.
Mbere yuko Keita agera i Goma, MONUSCO yari yatangaje ko azahagera agahura n’abagize inzego zitandukanye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Harimo n’imiryango y’abagore ikora ibikorwa by’ubutabazi, abakozi ba Loni bagikorera i Goma, ubuyobozi bw’ingabo za SADC zoherejwe kurwanya umutwe wa M23, ndetse kandi azagirana ibiganiro n’abayobozi ba AFC/M23.
Kugera kwa Bintou Keita i Goma, bigaragaza impinduka mu buryo bw’imikoranire y’umuryango w’Abibumbye n’impande zihanganye mu gihugu.
Gusa, kugeza ubu Monusco igaragaza ko igifite ingabo zayo mu gace ka Goma, bagikomeje kurinda abasivili no gushyigikira amahoro, nubwo AFC/M23 yo yakomeje kuyishinja gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro yagiye igira uruhare mu guhungabanya umutekano w’abaturage mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo.