RDC: Benshi baguye mu mpanuka y’ubwato.
Amato abiri yakoze impanuka mu kiyaga cya Tumba mu ntara ya Equateur, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, hapfa abantu 32.
Ni amakuru akubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’imiryango itegamiye kuri Leta, rivuga ko ubwato bwavuye ku nkombe ya Bikoro ku gice cy’i Burasizuba cy’ikiyaga ku mugoroba wo ku wa gatatu butwaye abantu benshi cyane, bikavugwa ko ikirere kitari kimeze neza.
Sosiyete sivili yo muri ibyo bice yagize iti: “Abatangabuhamya bavuze ko abagenzi bari benshi cyane mu bwato.”
Nu bwo sosiyete sivili yo mu ntara ya Equateur ariyo yatanze aya makuru ntiyagaragaje umubare nyawo wabo ariya mato yaratwaye. Gusa amakuru avuga ko bari ijana, mirongwitatu nababiri muribo abaribo bahasiga ubuzima.
Bikavugwa ko umuhengeri wari mwinshi kandi ngo n’imvura yarimo kugwa ari nyinshi, ibyatumye amato yombi arohama.
Gusa, ibikorwa by’ubutabazi ntibyashobotse biboneka vuba, ndetse ngo n’igihe baje gutabara babura ibikoresho.
Bimwe mu bikoresho byabuze ni amakoti yabigenewe n’ubwato bubibafashamo.
Nyamara muri RDC, impanuka zo mu mazi nk’izi n’izo zikunze kuhabera kubera gutwara ibintu birenze ubushobozi bw’ubwato, ndetse ukanasanga ubundi zitewe nuko bwa bwato bushaje.