Netanyahu yasuye aho ibisasu byasenye.
Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yasuye mu gace Iran yarashemo k’i Tel Aviv muri Israel, agera aho ibisasu byaraye bisenyaguye.
Abantu icumi ni bo bahitanywe n’ibitero bya Iran byagabwe hirya no hino mu gihugu kuva biriya bitero bitangiye mugitondo cyo ku wa gatanu.
Perezida wa Israel, Isaac Herzog na we yasuye agace ka Beit Yam, mu majy’Epfo y’i Tel Aviv nyuma y’ibitero bya Iran.
Aba bayobozi bombi bo muri Israel bashinja Iran kugaba ibitero bigamije kwica abana basinziriye barokotse genocide ya Holocaust, abaisilamu bahitwa Tamra, abayahudi, abanyaisraeli n’abanyapalestine.
Perezida w’iki gihugu, Isaac Herzog yanavuze ko Israel iri mu kiriyo kandi ko irimo kurwana ngo ikureho icyago.
Hagataho, igisirikare cya Iran cyemeje ko Israel yabiciye abasirikare barwanira mu kirere barindwi barimo n’umugaba mukuru wabo, Amir Ali Hajizadeh; iki gisirikare kandi gihamya ko bapfuye ku wa gatanu, nubwo andi makuru yo avuga ko hapfuye abasirikare 9 ba Iran kandi bose ngo bari abayobozi bo hejuru.
Nyuma y’iyicwa ry’abariya basirikare bakuru ba Iran, barimo n’umugaba mukuru wabo, bahise bamusimbuza undi witwa Sayyid Majid Mousavi.