• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, August 15, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home History

Amateka: Col. Paul uheruka gufata imbunda iri muzikaze ni mu ntu ki?

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
June 16, 2025
in History
0
I Mulenge: Herekanwe imbunda iheruka gufatwa ibabaza Wazalendo.
170
SHARES
4.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amateka: Col. Paul uheruka gufata imbunda iri muzikaze ni mu ntu ki?

You might also like

DR Congo yatsinze Angola 2-0 mu mukino w’ingenzi wa CHAN 2025.

Chelsea Yibutse Diogo Jota na Andre Silva mu Gikorwa cy’Agaciro.

Rayon Sports vs Yanga Africans: Umunsi w’Igikundiro uzaba ishusho y’ibirori n’umupira w’ubuhanga

Colonel Paul uzwi cyane mu misozi miremire y’i Mulenge ku izina rya Cobra ni umwe mu basirikare ba Twirwaneho bagize uruhare rukomeye mu kurengera abaturage ba Banye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge ku Ndondo ya Bijombo, Rurambo, mu Cyohagati na Minembwe.

Uyu musirikare uri mu bakomando bo muri Twirwaneho akaba ari na we ushyinzwe operasiyo muri brigade y’uyu mutwe igenzura igice cya Rurambo, mu kwezi gushize uyu mwaka wa 20225 yafashe imbunda iri muzikomeye ayambura Wazalendo.

MCN yabwiwe ko iriya mbunda yo mu bwoko bwa Mashin Gun, Cobra yayitetse ubwo ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zagabaga igitero ku ngabo ayoboye zari ku musozi wa Majaga, maze aza kwirwanaho n’ingabo ze, muri uko kwirwanaho arasa komanda wari uyoboye icyo gitero warimo anarasisha iyo mbunda arakomereka bikabije arayita, Wazalendo baramuhungisha, aho yaje no kugwa mu bitaro by’i Lemera muri teritware ya Uvira.

Umwe mubabanye cyane na Col.Cobra yagize ati: “Cobra ni umusirikare wakoze akazi kenshi i Mulenge. Yarwanye n’intambara zikomeye kandi azirwanira ahatandukanye mu misozi y’i wacu. “

Ni mu gihe umwaka ushize wa 2024 ahagana mu ntangiriro zawo, ari mubagerageje kuyobora Twirwaneho yarwaniraga mu Marango yo mu Minembwe. Aha barwanaga basubiza ibitero by’ihuriro ry’abarwanyi ba Wazalendo byaturakaga za Musika, Kabanju na Bikarakara, yafashwe n’uyu mutwe wa Twirwaneho mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2025.

Bizwi ko uyu Col.Cobra ari mubatangije Twirwaneho mu gace avukamo ka Gongwa. Aka gace gaherereye mu misozi ya Uvira; ndetse kubera ubutwari bwe yahise agirwa umwe mubayobozi birwanahaho icyo gihe, hari mumpera z’u mwaka wa 2017.

Mu mwaka wa 2020, Col. Cobra kandi yakoze amateka, kuko ni we wayoboye urugamba rwabereye ahitwa ku Gitabo, icyo gicye nacyo kiri mu bice byo muri teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Nk’uko amakuru abivuga urwo rugamba rwo ku Gitabo rwari rukaze, ariko rwarangiye nanone Col.Cobra wari uruyoboye atsinze umwanzi wari wabagabyeho ibitero.

Uyu watanze ubu buhamya, yongeye kandi ati: “Paul ni umusirikare utajegajega. Ku rugamba nta babayika, araruyobora kandi akanarwana.”

Izindi ntambara, uyu musirikare yarwanye, n’izabereye ku murambya, aho Twirwaneho yahanganye bikomeye n’umutwe wa FDLR n’ihuriro rya Wazalendo risanzwe rifatikanya n’Ingabo za Congo kurwanya uyu mutwe wa Twirwaneho.

Si aho gusa kuko kandi yarwanye n’intambara zo mu Cyohagati; ubwo uyu mutwe wa Twirwaneho wirukanye Ingabo za FARDC, FDLR na Wazalendo mu Mikarati, Ngoma na Kamombo n’ahandi. Nyuma yo kuzirukana muri ibyo bice, Twirwaneho yahise ija gushyinga ibirindiro muri Bijabo(ishyamba riri hafi na Kamombo na Nyamara.

Hejuru y’ibyo, Cobra na we ari mu bakiriye abasaza b’i Mulenge, abagiye kurengera ubwoko bwabo Abanyamulenge.

Ubuhamya bukomeza bugira buti: “Ubwo General Rukunda Michel uwari uzwi cyane nka Makanika yakirwaga ku Ndondo ya Bijombo, mu bamwakiriye na Col.Cobra yarabarimo.”

Ubundi kandi na Android yari yobowe na Gakunzi, na yo yaje kuvangwa na Twirwaneho ari mubayakiriye kuri Gongwa iwabo.

Cobra ni we kandi wataze Brigadier General Sematama uzwi cyane nk’Intare-Batinya, ubwo yavaga muri Leta akiyunga kuri Twirwaneho. Yamutegeye mu Rurambo mu mwaka wa 2021.

N’ubu vuba ni we wamwakiriye ubwo yazamukanaga n’abarwanyi benshi ba Twirwaneho n’aba M23, nyuma y’aho banyuze iya Kaziba mu kwezi kwa gatatu bagasiga bafashe iki gice cya Kaziba bagakomerezaho kugeza bageze mu Minembwe bagafata n’igice cya Rugezi giherereye mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe, icyari cyarabaye indiri ikomeye y’abarwanyi ba FDLR na Wazalendo.

Ku rundi ruhande, Cobra yafashije abasore babaga batabaye banyuze mu Rurambo bavuye mu mahanga, kuko ni we wabaherekezaga, aho yabacishaga inzira ya Ruhuha, bagakomerezaho baja mu Minembwe na Bijabo.

Benshi bavuga ko bamuzi muri ubwo butabazi, kuko ari mu Banyamulenge bazi utuyira twinshi tw’ishyamba haba ku Ndondo ya Bijombo, Rurambo no mu Cyohagati.

Ati: “Si nibaza ko hari undi Munyamulenge uri muri Twirwaneho wa menya amayira y’ibanga nka Cobra, abaye ahari dushobora gusanga yarayigishijwe n’uyu Cobra turikuvugaho. Azi ahantu henshi kandi hatandukanye.”

Hagataho, uyu Col.Cobra ni umuhungu mwiza ku isura no ku mutima, akaba ari mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko.

Ikiruta byose, byavuzwe ko akunda ubwoko bwabo Abanyamulenge, ndetse n’igihugu.

Tags: CobraRuramboTwirwaneho
Share68Tweet43Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

DR Congo yatsinze Angola 2-0 mu mukino w’ingenzi wa CHAN 2025.

by Bruce Bahanda
August 14, 2025
0
DR Congo yatsinze Angola 2-0 mu mukino w’ingenzi wa CHAN 2025.

DR Congo yatsinze Angola 2-0 mu mukino w’ingenzi wa CHAN 2025. Ku itariki ya 14 zuku kwezi 2025, DR Congo yatsinze Angola ibitego 2-0 mu mukino wa Group...

Read moreDetails

Chelsea Yibutse Diogo Jota na Andre Silva mu Gikorwa cy’Agaciro.

by Bruce Bahanda
August 14, 2025
0
Chelsea Yibutse Diogo Jota na Andre Silva mu Gikorwa cy’Agaciro.

Chelsea Yibutse Diogo Jota na Andre Silva mu Gikorwa cy’Agaciro. Mu gikorwa cyakoze ku mitima ya benshi, ikipe ya Chelsea yafashe icyemezo cyo guha umuryango wa Diogo Jota...

Read moreDetails

Rayon Sports vs Yanga Africans: Umunsi w’Igikundiro uzaba ishusho y’ibirori n’umupira w’ubuhanga

by Bruce Bahanda
August 14, 2025
0
Rayon Sports vs Yanga Africans: Umunsi w’Igikundiro uzaba ishusho y’ibirori n’umupira w’ubuhanga

Rayon Sports vs Yanga Africans: Umunsi w’Igikundiro uzaba ishusho y’ibirori n’umupira w’ubuhanga Rayon Sports iriteguye mu buryo bwose kwinjira mu mukino ukomeye w'Umunsi w’Igikundiro 2025, izahuramo na Yanga...

Read moreDetails

Arsenal Yegereje Kurangiza Ibiganiro ku Gufata Eberechi Eze muri Crystal Palace, Hasigaye Inzitizi Imwe

by Bruce Bahanda
August 14, 2025
0
Arsenal Yegereje Kurangiza Ibiganiro ku Gufata Eberechi Eze muri Crystal Palace, Hasigaye Inzitizi Imwe

Arsenal Yegereje Kurangiza Ibiganiro ku Gufata Eberechi Eze muri Crystal Palace, Hasigaye Inzitizi Imwe Arsenal iri hafi gushyira umukono ku masezerano yo kugura rutahizamu w’umukino, Eberechi Eze, iva...

Read moreDetails

Abanyarwanda Bikanze Bikomeye Nyuma y’uko APR FC Itomboye Ikipe Ikomeye ya Pyramids FC

by Bruce Bahanda
August 14, 2025
0
Abanyarwanda Bikanze Bikomeye Nyuma y’uko APR FC Itomboye Ikipe Ikomeye ya Pyramids FC

Abanyarwanda Bikanze Bikomeye Nyuma y’uko APR FC Itomboye Ikipe Ikomeye ya Pyramids FC Ikipe ya APR FC yo mu Rwanda yongeye gutombora Pyramids FC yo mu Misiri mu...

Read moreDetails
Next Post
Byakomeye, intambara ya Iran na Israel yahinduye isura mu buryo budasanzwe.

Byakomeye, intambara ya Iran na Israel yahinduye isura mu buryo budasanzwe.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?