Afrika y’Epfo iri mu bihugu M23 iheruka gukoza isoni yashomboroje Israel imboni y’ijisho ry’Imana.
Igihugu cya Afrika y’Epfo cyatangaje ko gihangayikishijwe n’ibitero Israel ikomeje kugaba ku butaka bwa Iran, ivuga ko ari ukuvogera ubusugire bw’icyo gihugu.
Byatangajwe n’umuvugizi wa Leta ya Afrika y’Epfo, aho yahise agaragaza ko Israel iri kurenga ku mategeko mpuzamahanga.
Yagize ati: “ibi bikorwa biteye impungenge zikomeye ku bijyanye n’amategeko mpuzamahanga akubiye mu ihame ry’ubusugire, kutavogera ubutaka bw’ibindi bihugu ndetse no kurinda abasivili byose biri mu mahame ya Loni.”
Muri iri jambo ryavugwaga n’umuvugizi wa Leta ya Afrika y’Epfo yageze naho yihanganisha abanya-Iran ndetse n’ubutegetsi bwayo, bakomeje kugerwaho n’ingaruka z’ibitero bya i Israel.
Ahanini yagiye agaruka ku bitero Israel yagabye kuri Iran ku wa gatanu, byasize bihitanye abasirikare bakuru b’iki gihugu barimo na Hossein Salami wari umugaba mukuru w’Ingabo zayo.
Ubwo intambara yatangiraga hagati y’ibi bihugu byombi tariki ya 13/06/2025, Israel yari yagabye ibitero ku bikorwa remezo bikora ingufu za nucléaire bya Iran ndetse yica n’abahanga babanya-Iran bakoraga intwaro ziremereye.
Nyuma y’amasaha make gusa, Iran na yo yahise isubiza Israel ikoresheje intwaro zambukiranya imipaka, aho yoherezaga za drones.
Hagataho, Israel ishinja Iran kugambirira kuyirimbura, kuko ivuga ko ari yo ishigikira imitwe yitwaje intwaro iyirwanya.
Kuba Afrika y’Epfo yatunze agatoki Israel iyishinja kuvogera ubusugire bw’igihugu cya Iran, ntibikoze ubwa mbere n’igihe cya Gaza yarayibasiriye cyane.
Iyi Afrika y’Epfo iri mu bihugu bya SADC byohereje ingabo zayo mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo gufasha Leta y’iki gihugu kurwanya umutwe wa M23 urwanira ukubaho kwabo n’abaturage ba Banye-Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bicwa n’iyo Leta ibaziza inkomoko yabo.
Gusa, ntibyatinze kuko uwo mutwe wa M23 warabakubise, kandi ubakubitana n’ingabo za Congo, birangira ubambuye umujyi wa Goma n’uwa Bukavu. Ibi byakojeje isoni Afrika y’Epfo ndetse kandi n’ibihugu byose bibarizwa muri uyu muryango wa SADC.
Iyaremye isi n’ijuru ari yo Mana, yarirahiye ivuga ko Israel ko ariyo mboni y’ijisho ryayo, bityo uzayitunga urutoki azaba akoze mujisho ryayo.