Urujijo ku ngabo z’u Burundi za hurutse mu Bibogobogo.
Abasirikare bagera kuri 300 b’u Burundi, baheruka kugera ku butaka bwa Bibogobogo, amakuru yabo ntavugwaho rumwe nabose.
Umusibo ejo ku wa gatatu ni bwo aba basirikare b’u Burundi bakiriwe muri iki gice cya Bibogobogo kibarizwa muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru avugwa kuri aba basirikare b’u Burundi basanzwe bakorana byahafi n’Ingabo za Congo kuva mu mpera z’umwaka wa 2022 mu rugamba zirimo rwo kurwanya umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, hari avuga ko bashaka gukomeza berekeza mu Minembwe kugaba ibitero kuri iriya mitwe yombi barwanya.
Andi nanone akavuga ko baje gusimbura bagenzi babo bari basanzwe aha mu Bibogobogo.
Mu gihe andi na yo ahamya ko baje kongera imbaraga z’abari bahasanzwe, mu rwego rwo kugira ngo barinde iki gice kitazagwa mu maboko ya Twirwaneho na M23.
Umwe wacu uherereye hafi no mu Bibogobogo yagize ati: “Kugera kw’aba basirikare b’u Burundi ku butaka bwa Bibogobogo, nta wakubeshya ngwazi ukuri kwabyo. Hari abavuga ko bashaka kwerekeza mu Minembwe na Mikenke kuhagaba ibitero, abandi n’abo bakavuga ibindi! Ariko bigaragara ko baje gukomeza ibi birindiro bahitiyemo.”
Ubwo bazaga mu ijoro ryo ku wa kabiri binutse i Baraka, bahitiye mu Magunga, nyuma boherezwa mu birindiro byababo biri ahatandukanye muri iki gice.
Kuva mu mumpera z’u mwaka ushize wa 2024, Ingabo z’u Burundi zari aha mu Bibogobogo zihafite ibirindiro bigera kuri bine, usibye ko kuri ubu hari hasigaye bibiri kubera ubuke bw’izari zihasigaye. Kandi nk’uko bivugwa izi ngabo zigenda zisimburana, uko zimwe zihakurwa ni nako ubuyobozi bwazo bwihutira kuhohereza izindi.
Abakurikiranira hafi politiki yo muri kariya gace, bavuga ko umujyi wa Baraka ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi teritware ya Fizi ibarizwamo n’aka gace ka Bibogobogo, ko ingabo zikarimo arizo maso w’uyu mujyi wa Baraka.
Mu gihe Twirwaneho na M23 byoramuka bibohoje Bibogobogo, icyo gihe iyi mitwe yombi ibifite amahirwe menshi yo kwigarurira Baraka bitayiruhije.
Kimwecyo, Twirwaneho na M23 biracyari kure kuko igice bigenzura cya Minembwe giherereye mu ntera y’i birometero bibarirwa muri 74, uvuye aha mu Bibogobogo.
Mu Bibogobogo si ingabo z’u Burundi zihari gusa, hari kandi n’ingabo za Congo (FARDC). Mu gihe i Baraka ho hariyo Wazalendo na FDLR ndetse kandi n’izi ngabo za RDC n’iz’u Burundi.