Isi igiye kubona ikintu gikomeye nyuma y’impinduka zagaragaye ku ntambara ya Israel na Iran.
Yaba uruhande rwa Israel cyangwa urwa Iran, buri rumwe rugenda rurushaho gutera urwabo ubwoba, mu rwego rwo kugaragaza umurego w’uburakari ku ntamabara ihanganishije ibi bihugu byombi, kimwecyo, isi yaba igiye kubona akaga nyuma y’aho Israel inaniwe gusenya ikigo cya Fordo gitunganya ingufu za nucléaire cya Iran cyubatse ikuzimu.
Minisitiri w’ingabo za Israel, Katz, ku munsi w’ejo ku wa kane tariki ya 19/06/2025, yatangaje amagambo akakaye kandi agwiriyemo uburakari bukomeye, ndetse yasaga n’uri gutera ubwoba umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ali Ayatollah.
Uyu muyobozi wo muri Israel yavuze aya magambo nyuma y’igitero cy’ibisasu bya misile bya Iran byibasiye ibitaro by’i Tel Aviv ku murwa mukuru w’iki gihugu cye.
Associated Press, yatanze aya makuru yavuze ko “Katz yayibwiye ko ingabo za Israel zahawe amabwiriza n’intego zose zishoboka yuko, Ali Ayatollah adakwiye kubaho.”
Mubutumwa Katz yanyujije ku rukuta rwa x, yavuze ko Khmenei Ayatollah Ali, “ari umugome w’umugira nabi.”
Yongeraho kandi ati: “Ni umutegetsi w’umunyagitugu, uri kwihisha mubuvumo bukomeye kandi akohereza ibisasu bigamije kwica abaturage, birimo n’ibitaro n’inzu zituwe n’abantu.
Undi wavuze ibikakaye ni minisitiri w’intebe w’iki gihugu cya Israel, Benjamin Netanyahu, aho nawe yatangaje ko Iran igiye kuryozwa igitero yakoze ku bitaro.
Yagize ati: “Iran izaryozwa igitero yaraye ikoze ku bitaro.”
Netanyahu yanarahiriye ko umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Khmenei Ayatollah Ali, azicwa, ati: “Khmenei agomba kwicwa , ni bwo Iran izareka gutera ibisasu muri Israel.”
Ibyo babivuze mu gihe Leta Zunze ubumwe z’Amerika zari mu nama idasanzwe yiga icyo yakora ku ntambara ihanganishije Iran na Israel.

Amakuru avuga ko iyo nama yabereye mu cyumba kireberwamo uko ibintu bimeze (Situation room).
Ni nama yahuje perezida Donald Trump n’abakuru b’igisirikare b’iki gihugu cy’igihangange ku isi.
Iyi nama wayita ko ari mwe muzishobora kuzaba mbi mu mateka y’isi, ishobora kurangira hamenyekanye umugambi wo gutera igisasu kiremereye cyane GBU57/A/B mop, iki kikaba ari kabuhariwe mu guturitsa ubuvumo.
Aya makuru anagaragaza ko Amerika yagiye muri iyi nama nyuma y’aho Israel yemeye ko yananiwe gusenya ikigo cya Fordo cyo muri Iran gitunganya ingufu kirimbuzi za nucléaire. Bityo Israel ihitamo gusaba Amerika kuyifasha ku gisenya.
Ni ikigo amakuru akomeza avuga ko kiri mubikomeye ku Isi. Kandi kugira ngo Amerika izagisenye bizayisaba kukirasisha ibisasu biremereye nk’ibyo twavuze haruguru.
Hagataho, iyi ntambara irakomeje hagati y’impande zombi.