• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

U Rwanda rwatangaje icyo rwiteguye gukora kugira ngo ruhangane n’ingaruka zaterwa n’intambara ya Israel na Iran.

minebwenews by minebwenews
June 20, 2025
in Regional Politics
0
U Rwanda rwatangaje icyo rwiteguye gukora kugira ngo ruhangane n’ingaruka zaterwa n’intambara ya Israel na Iran.
75
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

U Rwanda rwatangaje icyo rwiteguye gukora kugira ngo ruhangane n’ingaruka zaterwa n’intambara ya Israel na Iran.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda rwashyizeho itsinda rihora rigenzura ibikomoka kuri peteroli byinjira muri iki gihugu n’ububiko gifite kugira ngo hatazabaho ikibazo gitunguranye gitewe n’intambara zinyuranye ziri kuba mu bice bitandukanye by’isi.

READ ALSO

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

Ni byatangajwe na minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, wagaragaje ko u Rwanda ruri gukora kugira ngo ruhangane n’ingaruka zaterwa n’intambara ya Israel na Iran.

Tariki ya 13/06/2025, ni bwo intambara ikomeye hagati ya Israel na Iran yatangiye. Ikaba yaratumye isi yose itangira kugira impungenge ko ibikomoka kuri peteroli benshi bakesha kubaho bishobora kubura ku isoko mpuzamahanga cyangwa bigahenda.

Ku ruhande rumwe izi mpungenge zifite ishingiro kuko ibitero bigabwa n’impande zombi byageze no ku bikorwa remezo bihunikwamo ibikomoka kuri peteroli.

Binagaragara ko ibiciro byayo byatangiye kuzamurwa, kuko kuri ubu akagunguru kamwe kayo kazamutse kagera kuri 78,85$. Kuva intambara yatangira ibiciro byazamutseho 7%.

Bivugwa ko inzira ya Hormuz iri hagati ya Iran na Oman, inyuzwamo utugunguru miliyoni hagati ya 16 na 21 twibikomoka kuri peteroli iramutse ifunzwe, akagunguru ka peteroli idatunganyije kahita kagera hagati ya 120$ na 130$.

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, ubwo yagezaga ijambo ku nteko ishinga amategeko y’iki gihugu ibikorwa bya guverinoma mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda tariki ya 19/06/2025, yabajijwe icyo Leta iri gukora ngo igihugu kitazagirwaho ingaruka mu gihe inzira ya Hormuz yaba ifunzwe ibikomoka kuri peteroli bikabura.

Yasubije ati: “Ubu hari itsinda ririmo kwiga uko iki kibazo gishobora kutugeraho n’ingaruka bishobora kutugiraho, aho dukura peteroli ni mu mahanga iyo habayeho rero ikibazo nk’iki kiri mpuzamahanga buri gihe dushyiraho amatsinda yo kwiruka akaturebera ngo ese dukore iki?”

Yakomeje ati: “N’ubu tuvugana itsinda riri kubikora ku buryo tuba dufite amakuru ya buri munsi uko ibikomoka kuri peteroli bihagaze, tukaba tuzi ingano y’ububiko dufite mu gihugu, tukaba tuzi iyinjira buri cyumweru, tukaba tuzi igeze i Dar es Salaam cyangwa Mombasa n’uburyo tuzisaranganya dukurikije iva Dar es Salaam cyangwa Mombasa n’aho zituruka n’ingaruka zose.”

Yavuze kandi ko u Rwanda ruhora rwiteguye, ngo kuko rwirinda gutungurwa, ariko ko nyine birusaba guhora rukurikiranira ibintu hafi.

Kuri ubwo u Rwanda rufite ibigega birindwi bihunitsemo litiro miliyoni 117,2 za lisansi, mazutu n’amavuta y’indege.

Biteganyijwe kandi ko ibigega by’ikomoka kuri kuri peteroli mu Rwanda bizagurwa bikagera ku bushobozi bwo kubika litiro miliyoni 334.

Tags: IranIsraelPeteroliRwanda

Related Posts

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka
Regional Politics

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

September 25, 2026
Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe
Regional Politics

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

September 25, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC

September 25, 2026
RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Next Post
RDC: Amakuru avuga ku musirikare wishwe n’abagenzi be azira ubwoko bwe.

CONGOLESE SOLDIER KILLED AND DISMEMBERED BY COMRADES OVER BANYAMULENGE ETHNICITY

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?