Gen.Muhoozi yageze kwa Tshisekedi.
Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa perezida Museveni, General Kainarugaba Muhoozi, yagiriye uruzinduko rwa kazi i Kinshasa ku murwa mukuru wa Congo.
Ni uruzinduko yagiriye yo ku munsi w’ejo hashize tariki ya 20/06/2025.
Uru ruzinduko rwe i Kinshasa rugamije gusuzuma imigendekere y’ibikorwa bya gisirikare bizwi nka operation shujaa, ingabo za Uganda zifatanyamo n’iza Congo, mu rwego rwo kurandura umutwe w’iterabwoba wa ADF.
Ibi bikorwa ingabo z’ibihugu byombi zihuriyemo byatangiye mu mpera z’umwaka wa 2021.
Kuva “operation shujaa” yatangira, igisirikare cya Uganda cyakunze kwigamba kwicira mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri abarwanyi benshi b’uyu mutwe wa ADF, barimo n’abari abayobozi bakuru bawo.
ADF icyakora iracyakomeje kwica abaturage benshi bo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Sosiyete sivili yo mu gace ka Njiapanda-Mangurejipa muri teritware ya Lubero, iheruka gutangaza ko ADF yishe abantu barenga 1,500 bo muri iriya teritware.
Amakuru kandi avuga ko uruzinduko rwa Muhoozi i Kinshasa runagamije gucubya umwuka mubi wagiye ututumba hagati ya RDC na Uganda, kubera ubutumwa Kainarugaba yagiye yandika ku mbuga nkoranyambaga.
Kuko akenshi Kainarugaba yagiye agaragaza ko ashyigikiye umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Byitezwe ko Gen.Kainarugaba agomba guhura n’abayobozi batandukanye bo muri RDC, barimo umugaba mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Lt Gen Jules Banza Mwilambwa na perezida Felix Tshisekedi yaherukaga gutangaza ko azamugenderera.