Uduce ihuriro ry’Ingabo za Congo zarasiyemo mu nkengero za centre ya Minembwe.
Nyuma y’uko bimenyekanye ko ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zazamutse gutera mu Minembwe ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge, zarasiye imbunda mu duce tuhaherereye, zirangije zisubira inyuma, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Aha’rejo ku wa gatanu tariki ya 20/06/2025, ni bwo ihuriro ry’Ingabo za RDC zarasiye imbunda mu gice cya Mukoko n’i Gasogocyi, hamwe muri aha zisubizwa inyuma ahandi zisubizayo zonyine.
Izarasiye muri Mukoko zaje ziturutse kwa Mulima ugana i Fizi ku i zone.
Nk’uko amakuru abivuga izi zaraje ziteragura amasusu muri icyo gice ariko ziza kwisubiza inyuma, nyuma y’aho abarwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bazihoreye ntibazisubiza.
Mu gihe izashyinze imbunda mu irango rya Gasogocyi, zaje kuraswaho n’ingabo za Twirwaneho ziyobowe na afande Mufoko.
Ubuhamya bugira buti: “Mai Mai, ingabo z’u Burundi n’iza FARDC ndetse na FDLR baraje bashinga imbunda mw’irango ryo Mugasorogocyi, hanyuma ingabo za Mufoko zari mu Biziba by’Epfo zirabarasa zikoresheje twelve, bariya banzi barahunga.”
Aya makuru anagaragaza ko izi ngabo zo ku ruhande rwa Leta zarimo zirasira mu irango rya Gasogocyi zarigezemo zinutse i Lulenge muri Fizi.
Iyi mirwano ku ruhande rwa Twirwaneho ntawayikomerekeyemo cyangwa ngo ayigwemo, nk’uko aya makuru akomeza abivuga.
Nyamara ku ruhande rwa Leta bivugwa ko hagaragaye igipoyo, kuko hari abarangije bava mu irango rya Gasogocyi zikoreye, bigaragaza ko hari abakomeretse nubwo nta mubare wabo uzwi.
Ibi bitero byakozwe mu gihe ku munsi w’ejo hashize byari byamenyekanye ko hari igitero cyinutse kwa Mulima cyerekeza mu Minembwe. Byanavuzwe ko cyarimo ingabo z’u Burundi, iza Congo n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR.
Icyobikoze bigaragaza ko ibitero by’uru ruhande rwa Leta ya Congo byacyogoye, ni mu gihe zitagitera nk’uko zateraga mbere.
Ubu zisigaye ziza zikarasira iyo kure, mu gihe mbere ho zateraga zimaze kwinjira aho zagambiriye gutera.
Ibyo kandi byagaragariye mu Rugezi kuko mu bitero bitatu bikurikirana izi ngabo za Leta ziheruka kuhagaba zabikoze kimwe n’ibi zakoze ku minsi w’ejo hashize. Zarasiraga kure, ndetse uyu mutwe wa Twirwaneho ntiwazisubiza, ubundi ziriya ngabo zisubizayo zonyine.