Intambara ya Israel na Iran yahinduye isura, Amerika yayinjiyemo bidasubirwaho.
Leta Zunze ubumwe z’Amerika zarashe kuri Iran bwa mbere mu gitero gikaze zayigabyeho zirasa ahantu hatandukanye ku bigo bya gisirikare by’iki gihugu cya Iran.
Iki gitero cya Amerika yagabye kuri Iran kuri iki cyumweru tariki ya 22/06/2025, gishobora guhindura imiterere y’iyi ntambara ihanganishije Israel na Iran.
Abategetsi barimo perezida w’u Burusiya watangaje ko ibyo Leta Zunze ubumwe z’Amerika zikoze biri kwihutisha gusatira intambara ya gatatu y’isi. Mu gihe abandi bagenzi be bo bamaganye Amerika yakoze icyo gitero.
U Bushinwa bwo buvuga ko kuba Amerika yarashe Iran byatuma n’ibindi bihugu bikomeye byarwana ku ruhande rwa Iran.
Iran yo yavuze ko ibitero bya leta Zunze ubumwe z’Amerika ku nganda zayo za nucléaire bitagize kinini byangiza.
Nyuma yabwo, Iran yahise igaba ibitero kuri Israel mu mijyi irimo uwa Tel Aviv na Aifa.
Iran yanaboneyeho kumenyesha ko yakoresheje ibisasu byayo byo mu bwoko bwa Kheibar Shekan. Ibi bikaba biri mu bikomeye iki gihugu gitunze, kandi iki gitero Iran yakoze kuri Israel ni cyubugira icya 20.
Ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi nk’u Bwongereza, byagaragaje gushyigikira igitero Amerika yakoze kuri Iran.
Iran yari yatangaje mbere ko mu gihe Amerika yo kwibeshya igashyigikira Israel, muri icyo gihe izahita igaba ibitero ku bikorwa remezo byayo, kandi itangaza ko ibifitiye ubushobozi ngo kuko iba iri kurengera ubusugire bw’igihugu cyabo.
Hari ababona ko Israel yatsinze bidasubirwaho Iran. Ku wa gatatu Israel yiriwe irasa ahantu hatandukanye ho muri Iran, harimo ahitwa i Basiji. Mbere na bwo yari yarashe ku bitaro ahitwa Kermanshah.
Ikindi ni uko Iran itasubije nk’uko yahoraga isubiza. Kandi yari yatangaje ko iri buze guha isomo Israel.
Kimweho Iran yaje gusubiza bukeye bwaho ku wa kane, ni bwo yarashe ku bitaro bya Soroko biri i Beer Sheva, bikaba byari byegeranye n’ibiro bikuru by’urwego rw’ubutasi rwa Israel, bizwi nka Mossad.
Israel hari kindi gitero yongeye kugaba kuri Iran cyikorana buhanga, giteza imivurungano mu mabanki yayo, bituma abenshi bayabikijemo babura amafaranga yabo.