Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Ibyifuzo Israel yari yahaye Amerika, kimwe muribyo cyamaze gusubizwa ku ntambara irimo na Iran.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
June 23, 2025
in World News
0
Ibyifuzo Israel yari yahaye Amerika, kimwe muribyo cyamaze gusubizwa ku ntambara irimo na Iran.
78
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyifuzo Israel yari yahaye Amerika, kimwe muribyo cyamaze gusubizwa ku ntambara irimo na Iran.

You might also like

Intambara ya Israel na Iran yahinduye isura, Amerika yayinjiyemo bidasubirwaho.

Perezida Putin ibyo yatangaje byatunguye benshi.

Abashinwa bavumbuye ikorana buhanga rikaze rishobora gukoreshwa nk’intwaro.

Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yari yasabye Leta Zunze ubumwe z’Amerika ibintu bibiri, kubafasha gusenya ikigo cya Nucléaire cya Fordow no kubicira umuyobozi mukuru w’ikirenga wa Iran, Khmenei Ayatollah Ali, kimwe muri ibi bibiri cyamaze gusubizwa.

Ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 22/06/2025, Amerika yarashe bwa mbere muri Iran isenya byinshi birimo ibyo yari yasabwe na Israel.

Icya mbere Amerika yari yasabwe gufasha Israel, yaragikoze kuko yarashe ikigo cya Nucléaire cya Fordow, iragisenya cyose. Bivugwa ko iki kigo ko cyari cyubatswe munsi y’ubutaka, bikaba byari byanatumye Israel inanirwa kugisenya, kuko ibisasu byayo byagarukiraga hafi.

Ahantu hingenzi h’ubushakashatsi kuri nucléaire muri Iran, uretse ikigo gusa cya Fordow kiriya gitero cya Amerika cyarahangije bikomeye.

Amerika mu kuhasenya yakoresheje indege z’intambara 125, nk’uko byemejwe n’umugaba mukuru w’Ingabo za Amerika.

Yanavuze ko bakoresheje amayeri yo kuyobya umwanzi (deception tactics) kugira ngo igitero kigende neza kandi kigerweho nta nkomyi.

Kimweho ku ruhande rwa Iran, abayobozi bemeje ko ibikorwa remezo bya nucléaire byagabweho ibitero, ariko bahakana ko byagize ingaruka zikomeye nk’uko Amerika ibivuga. Bavuze ko bazakomeza gukora iperereza no gusana aho hantu, banashimangira ko Iran itazatezuka ku burenganzira bwayo bwo kugira ikorana buhanga rya nucléaire mu nyungu z’amahoro.

Nyamara ku rundi ruhande, ibi bitero bikomeje kongera umwuka mubi hagati ya Iran, Israel na Leta Zunze ubumwe z’Amerika, ndetse kandi byateje impaka ndende mu ruhando mpuzamahanga, cyane cyane ku bijyanye n’icyerekezo cy’umutekano wa karere no ku masezerano y’ibi bihugu.

Hagataho, visi perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, JD Vance, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri iki cyumweru, yavuze ko Amerika itari mu ntambara na Iran.

Yagize ati: “Ntabwo turi mu ntambara na Iran. Turi mu ntambara na porogaramu z’intwaro za kirimbuzi za Iran.”

Yakomeje ati: “Icyo dushaka ni amahoro. Ariko amahoro dushaka ni ayo mu rwego rwo gutuma Iran itagira gahunda yo gukora intwaro za kirimbuzi.”

Nyuma yakiriya gitero cyagabwe kuri Iran, na yo yahise irahira ko izasenyasha misile zayo ibirindiro by’Abanyamerika biri mu burasirazuba bwo hagati bakabubunga.
Ni ho perezida Trump na we yahise atangaza avuga ko muri icyo gihe byaba bigiye kuba bibi cyane kuri Iran.

Yagize ati: “Noneho byababana bibi cyane kurushaho.”

Tags: AmerikaIbyifuzoIranIsraelNucléaire
Share31Tweet20Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Intambara ya Israel na Iran yahinduye isura, Amerika yayinjiyemo bidasubirwaho.

by Bruce Bahanda
June 22, 2025
0
Iran yagabye igitero gikaze i Tel Aviv.

Intambara ya Israel na Iran yahinduye isura, Amerika yayinjiyemo bidasubirwaho. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zarashe kuri Iran bwa mbere mu gitero gikaze zayigabyeho zirasa ahantu hatandukanye ku bigo...

Read moreDetails

Perezida Putin ibyo yatangaje byatunguye benshi.

by Bruce Bahanda
June 21, 2025
0
Perezida Putin ibyo yatangaje byatunguye benshi.

Perezida Putin ibyo yatangaje byatunguye benshi. Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko Ukraine n'u Burusiya ko ari igihugu kimwe, kandi ko bidashobora gutandukanywa. Ni amagambo yatangaje ubwo...

Read moreDetails

Abashinwa bavumbuye ikorana buhanga rikaze rishobora gukoreshwa nk’intwaro.

by Bruce Bahanda
June 20, 2025
0
Auto Draft

Abashinwa bavumbuye ikorana buhanga rikaze rishobora gukoreshwa nk'intwaro. Igihugu cy'u Bushinwa cyavumbuye ikorana buhanga rishya bwakwifashisha nk'intwaro yabangamira indege z'ibindi bihugu bibanye na bwo nka mu keba. Amakuru...

Read moreDetails

Amerika yabwiwe akaga isi yakwinjwiramo mu gihe yoramuka yivanze mu ntambara ya Israel na Iran.

by Bruce Bahanda
June 20, 2025
0
Iran yagabye igitero gikaze i Tel Aviv.

Amerika yabwiwe akaga isi yakwinjwiramo mu gihe yoramuka yivanze mu ntambara ya Israel na Iran. Abategetsi bo mu bihugu bitandukanye basabye Leta Zunze ubumwe z'Amerika kutinjira mu ntambara...

Read moreDetails

Isi igiye kubona ikintu gikomeye nyuma y’impinduka zagaragaye ku ntambara ya Israel na Iran.

by Bruce Bahanda
June 20, 2025
0
Isi igiye kubona ikintu gikomeye nyuma y’impinduka zagaragaye ku ntambara ya Israel na Iran.

Isi igiye kubona ikintu gikomeye nyuma y'impinduka zagaragaye ku ntambara ya Israel na Iran. Yaba uruhande rwa Israel cyangwa urwa Iran, buri rumwe rugenda rurushaho gutera urwabo ubwoba,...

Read moreDetails
Next Post
Imana yongeye kuvuga ku ntambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa RDC, ivuga no kuri Twirwaneho na M23.

Imana yongeye kuvuga ku ntambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa RDC, ivuga no kuri Twirwaneho na M23.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?