Amakuru mashya: Iran yateye ibirindiro by’ingabo z’Amerika.
Bidasubirwaho igisirikare cya Iran cyagabye igitero gikomeye ku birindiro by’ingabo za Leta Zunze ubumwe z’Amerika biherereye muri Qatar n’ibiri muri Iraq.
Ni amakuru yemejwe n’ibiro ntara makuru bya Iran, bizwi nka Tasnim, aho byanavuze ko iyo operasiyo yahawe izina rya “Annunciation of Victory.”
Amakuru avuga ko mu masaha make ashize humvikanye uguturika kw’intwaro zihambaye mu kigo cya gisirikare cya Amerika giherereye muri Qutar.
Ni iturika ryabaye nyuma gato Iran ivuze ko igiye kwihorera kuri America kandi ko izabangamira inyungu zayo mu buryo budasanzwe.
Bizwi ko iki kigo cy’ingabo za Amerika kiri muri Qatar kibarizwamo abasirikare bakabakaba ibihumbi icumi, gusa kugeza ubu ntiharamenyekana ibyangijwe cyangwa abapfuye.
Iran yagabye iki gitero mu gihe Amerika yari yasabye abaturage bayo baba muri Qatar kwitwararika ndetse ngo byashoboka bakajya mu bwihisho.
Hari nyuma y’aho ku munsi w’ejo hashize, Leta Zunze ubumwe z’Amerika zagabye ibitero ku bikorwa remezo bikora intwaro kirimbuzi bya Iran.
Icyo gitero, amakuru avuga ko cyasize gisenye ibigo bitatu birimo n’ikizwi ko cyari mu bikomeye.
Ubundi kandi ibyo bibaye mu gihe perezida Donald Trump yari yatangaje ko ngwasanga Abanya-Iran bakwiye guhirika ubutegetsi bwabo ni ba bwanze kujya mu biganiro ku bijyanye na porogaramu y’icyo gihugu ya nucléaire.
Ariko ngo we ku giti cye, ngwaracyifuza dipolomasi.
Nyamara kurundi ruhande bivugwa ko Iran mu kugaba iki gitero yagabye ku birindiro by’ingabo za Amerika muri Qatar, ngo yakoresheje ibisasu bitandatu byo mu bwoko bwa “misile ballestic.”
Byanatumye Qatar ifunga ikibuga cy’indege cyayo giherereye muri ibyo bice.