Ibitero bya Iran ku ngabo za Amerika byahuye n’igikuta.
Iran ibitero yagabye ku birindiro by’ingabo za Leta Zunze ubumwe z’Amerika muri Qatar, ntacyo byangije nk’uko amakuru ava muri icyo gihugu abivuga.
Byatangajwe na minisiteri y’ingabo ya Qatar, yemeje ko sisitemu yayo y’ubwirinzi bw’ikirere yatsinze igitero cya misile ballestic Iran yagabye muri iki gihugu ahari ibirindiro bikomeye by’ingabo za Amerika.
Bivugwa ko iki gitero ko cyari cyagabwe kuri base ya gisirikare ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika iherereye ahitwa Al Udeid, muri Qatar.
Ikindi gitero kandi iyi Iran yakigabye muri Iraq ahari ibirindiro n’ubundi by’izi ngabo za Amerika. Gusa, nta yandi makuru yacyo, usibye Iran ko yatangaje ko yakihagabye naho.
Itangazo ryasohowe na minisiteri y’ingabo za Qatar rivuga ko nta bantu bapfuye cyangwa ngo bakomereke, muri icyo gitero cya Iran muri Qatar. Rikomeza rivuga ko ibikorwa byo kuburizamo ibisasu byagenze neza kubufatanye n’inzego zishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu.
Ibi byabaye mu gihe ubushamirane hagati ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika na Iran bukomeje kwiyongera, ni mu gihe Iran ishinjwa gutangiza igitero cyo kwihorera nyuma y’ibitero Amerika yayigabyeho ku nganda za nucléaire zayo.
Iyi base ya gisirikare ya Al Udeid iri muzikomeye Amerika ifite mu karere ka Gulf, yakunze gukoreshwa mu bikorwa bya gisirikare byo mu Burasirazuba bwo hagati. Gutsinda icyo gitero bishimangira ubushobozi Qatar ifite mu kwirinda ibitero no gukorana bya hafi n’abo bafatanyije mu by’umutekano.
Nyuma, umutekano warushijeho gukazwa muri Qatar, ariko Leta itangaza ko ibintu byagenze neza, kandi ko nta gihindutse ubuzima bw’abaturage bukomeza nk’uko byari bisanzwe.