Kabila yageze i Bukavu muri Kivu y’Epfo, menya ikihamugenza.
Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, asimburwa na Felix Tshisekedi uyoboye iki gihugu, yagiriye uruzinduko i Bukavu muri gahunda yo gukoresha ibiganiro bisa nk’ibyo yagiye akorera i Goma mu minsi mike ishize.
Joseph Kabila yayoboye RDC kuva mu mwaka wa 2001 kugeza mu 2019. Mu kwezi kwa kane mu mpera zako, ni bwo yageze i Goma nyuma y’aho aviriye mu buhungiro ubwo yagezemo mu mwaka wa 2023.
Ageze i Goma yakiriwe n’ubuyobozi bwa AFC/M23 kuko ni bwo bugenzura iki gice kuva mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, nyuma yo kucirukanamo ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo.
Nyuma y’uko Kabila ageze i Goma, yahise atangira gukoresha ibiganiro. Ni ibiganiro yagiye agirana n’Abanye-kongo bo mu matsinda atandukanye, arimo abanyamadini, abanyapolitiki, sosiyete sivili n’izindi nzego zikora mu mirimo inyuranye.
Muri ubwo buryo nicyo cyatumye kuri uyu wa kabiri tariki ya 24/06/2025, yerekeza i Bukavu, aho ateganya kuganira n’Abanye-kongo bahari ibiganiro by’amahoro.
Mbere yuko Joseph Kabila asubira muri RDC, yatangaje ko ibiganiro azagirana n’abaturage b’iki gihugu ko bizaba byubakiye ku bintu icumi nabibiri(12), asobanura ko bizafasha iki gihugu kubona amahoro arambye.
Birimo ubwiyunge hagati y’Abanye-kongo, guhagarika intambara, umubano mwiza hagati ya RDC n’ibihugu by’abaturanyi, gusenya imitwe yitwaje intwaro ndetse no guhagarika ubutegetsi bw’igitugu.
Kimwecyo, u butegetsi bw’i Kinshasa bushinja Kabila gukora ibikorwa bigamije kwenyegeza intambara. Iyi Leta yanabyuririyeho itangira kumukurikiranaho ibyaha birimo ubugambanyi no gufatanya n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi.