Hasobanuwe icyatumye ingabo z’u Burundi zikubita bamwe mu baturage b’i Ndondo zikabahindura intera.
Nyuma y’aho umusirikare wo mu ngabo z’u Burundi ziherereye ku Ndondo ya Bijombo muri teritware ya Uvira yirashe wenyine agakomereka, bagenzi be bavuze ko yarashwe n’abaturage bo muri ibyo bice, ni ko guhera aho barabakubita kugeza babahinduye indembe!
I Ndondo ya Bijombo igizwe n’imihana ibarirwa mu magana. Binazwi ko ahanini igizwe n’uduce duherereye muri grupema ya Bijombo gusa, nubwo hari abavuga ko ihera kuri Kangwe uvuye mu bice byo mu Cyohagati, ugakomereza na za Gatanga werekeza mu Rurambo.
Ibice hafi yabyose bigize iyi Ndondo ya Bijombo, bituwe n’Abanye-kongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Ubutumwa twahawe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 24/06/2025, buvuga ko hari abagabo ba Banyamulenge bo muri ibyo bice by’i Ndondo ya Bijombo baheruka gukubitwa n’ingabo z’u Burundi zihakorera, bikarangira uko gukubitwa kubahinduye kuba abarwayi.
Ni ubutumwa bugaragaza kandi ko bariya bagabo bakubiswe ko ari abo mu gace ka Murambya, gaherereye mu ntera ngufi uvuye ku Wumugethi, ahari ibirindiro by’ingabo za FARDC zikorana byahafi n’izi z’u Burundi.
Ubutumwa bugira buti: “Turaho ariko abandi barwarwaye inkoni. Bakubiswe n’ingabo z’u Burundi ziraha ku Murambya.”
Ubu butumwa buri munyandiko twahawe kuri Minembwe Capital News bukomeza buvuga ko abakubiswe ko ari benshi kandi ko barimo n’abakozi b’Imana nka Mwalimu Ndereya na Mwalimu Fidel.”
Ati: “Hakubiswe benshi barimo abato n’abakuru. Hari nka Mwalimu Ndereya na Mwalimu Fidel.”
Mbere y’uko aba baturage bakubitwa inkoni nyinshi, hari umusirikare wo muri izi ngabo z’u Burundi wagiye ku ruzi kuvoma amazi. Ageze aho yajaga kuyavoma, yirasa ku kuguru. Begenzi be ntibemera ko yirashe, ni ko ku bishinja abantu bo muri uwo muhana wo ku Murambya waraho hafi naho uriya musirikare yari yagiye kuzana amazi yo gukoresha.
Icyakurikiyeho ni uko abasirikare b’u Burundi bafashe bariya bagabo babahata inkoni, benshi muri abo bakubiswe n’ubu bari kwivuza ibisebe, nk’uko aya makuru yakomeje abivuga.
Binavugwa ko uwo musirikare wirashe, yahise yoherezwa i Bujumbura mu Burundi kugira ngo yitabweho avurwe.
Ngayo nguko uko ingabo z’u Burundi zikomeje gutesa abaturage ba Banyamulenge ku butaka bw’igihugu cyabo.