Yatubwiye impamvu ba mwise “Imbogo-y’ishyamba.”
Ndabarishye Buseke wamenyekanye cyane cyane ku izina rya “Imbogo-y’ishyamba, yavuze aho ibyo ku mwita iryo zina byavuye, agaragaza ko yigeze kwirukana “impyisi ku mutuno” arayifata.
Bikubiye mu kiganiro Imbogo-y’ishyamba yagiranye na Minembwe Capital News mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira kuri uyu wa gatatu tariki ya 25/06/2025.
Muri iki kiganiro Imbogo-y’ishyamba yavuze ko iri zina kugira ngo aryitwe byavuye ku gikorwa yakoze gitangaje, ngo kuko yirukanye inyamanswa n’amaguru yo mu bwoko bw’ihongo arayifata, kandi nta mbwa afite.
Ubuhamya yaduhaye bugira buti: “Iri zina rifite amateka. Mu Mibunda ahantu hitwa mu Gipombo ni geze kwirukana ihongo ndayifata. Ibi nabikoze n’iruka n’ibirenge byanjye nta mbwa mfite.”
Nk’uko yabisobanuye yavuze ko ibyo byabaye mu myaka icumi ishize, mbere yuko yerekeza muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, aho atuye kuri uyu munsi.
Imbogo-y’ishyamba kandi, yavuze ko ahitwa mu Gikozi ku Ndondo ya Bijombo, yigeze gufata n’amaboko Mai Mai, hari nyuma y’uko zari zabagabyeho igitero ari kumwe nabaganzi be barimo n’uwitwa Murama w’Abega, ndetse asobanura ko baje guhashya izo nyeshyamba zari zabagabyeho icyo gitero zigahungira mu ishyamba.
Ati: “Mu Gikozi, nafashe Mai Mai n’amaboko, abandi turabarasa bakwira imishwaro.”
Nubwo Imbogo-y’ishyamba atemeye ko yabayeho umusirikare, ariko yavuze ko yarwanye intambara nyinshi zagiye zibera i Ndondo ya Bijombo, Mibunda n’ahandi.
Uyu mugabo ni uwo mu bwoko bw’Abanyamulenge, akaba avuka mu muryango w’Abahinda bazwi cyane kw’i Tara mu Mibunda nubwo no ku wa Masata bahabaye.
Imbogo-y’ishyamba ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 40 na 45 y’amavuko.
Kubera ayo mateka byatumye uyu mugabo kuri none usigaye yituriye mu Amerika bamwita Imbogo-y’ishyamba.
