• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ingabo z’u Burundi zari mu Bibogobogo zahambiriye.

minebwenews by minebwenews
June 25, 2025
in Conflict & Security
0
Abasirikare b’u Burundi bongeye guhemukira Abanyamulenge bari baherekeje.
90
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ingabo z’u Burundi zari mu Bibogobogo zahambiriye.

Abasirikare b’u Burundi bari bagize igihe mu Bibogobogo ho muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo zahavuye zerekeza umuhanda ugana i Baraka.

Ni amakuru MCN dukesha abaturiye iki gice cya Bibogobogo, aho batubwiye ko n’ubu “umuniginigi wabo” basirikare uri kuvuga bamanuka i Baraka.

Nk’uko babivuga bagize bati: “Ubu tuvugana ni saa kumi n’imwe n’iminota 28 z’igitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 25/06/2025; baba-soda bo mu ngabo z’u Burundi bari aha mu Bibogobogo barazinguye.”

Bongeye ati: “Bikoreye imizigo myinshi yabo, kandi bagiye ku bwinshi bamanutse i Baraka. Ntituramenya niba ari bose bagiye, kuko ntiburacya neza.”

Mu cyumweru gishize ahagana mu ntangiriro zacyo, ingabo z’u Burundi zavuye i Baraka zirazamuka mu Bibogobogo, ariko byaje kuvugwa ko zahageze zihita zitambuka zija kugaba ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge mu Minembwe.

Ndetse nyuma y’umunsi umwe gusa zivuzwe ko zagiye mu Minembwe, ni bwo ibitero byagabwe muri Mukoko no mu bindi bice biri mu nkengero za centre ya Minembwe nka Nyaruhinga n’ahandi.

Ibi bitero byagabwaga muri ibyo bice biturutse kwa Mulima, bikaba byarimo ingabo z’u Burundi, FDLR, FARDC na Wazalendo.

Ariko iminsi ibiri byamaze bigabwa muri ibyo bice, Twirwaneho na M23 byagiye bibisubiza inyuma.

Aya makuru akomeza avuga ko izo ngabo z’u Burundi zagabaga ibitero mu Minembwe zasubiye mu Bibogobogo, kuri ubu n’izo ziri kumanuka i Baraka, aho zamanukanye n’izindi zabo zari zisanzwe aha mu Bibogobogo.

Mu busanzwe aha mu Bibogobogo izi ngabo z’u Burundi zihasanganywe amakambi yazo abiri, imwe yabaga mu irango rya Ugeafi, indi ikaba mu Bipimo, mu gihe iy’ingabo za FARDC yo ihora ahitwa ku Musaraba.

Nubwo bitazwi zigiye i Baraka, ariko amakuru agaragaza ko zanyuze umuhanda wose ugana i Baraka.

Ati: “Iyo berekeje n’i Baraka, kuko bakomereje mu muhanda uja i Baraka uva hano mu Bibogobogo.”

Tags: BarakaBibogobogoIngabo zu Burundi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?