Ingabo z’u Burundi zari mu Bibogobogo zahambiriye.
Abasirikare b’u Burundi bari bagize igihe mu Bibogobogo ho muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo zahavuye zerekeza umuhanda ugana i Baraka.
Ni amakuru MCN dukesha abaturiye iki gice cya Bibogobogo, aho batubwiye ko n’ubu “umuniginigi wabo” basirikare uri kuvuga bamanuka i Baraka.
Nk’uko babivuga bagize bati: “Ubu tuvugana ni saa kumi n’imwe n’iminota 28 z’igitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 25/06/2025; baba-soda bo mu ngabo z’u Burundi bari aha mu Bibogobogo barazinguye.”
Bongeye ati: “Bikoreye imizigo myinshi yabo, kandi bagiye ku bwinshi bamanutse i Baraka. Ntituramenya niba ari bose bagiye, kuko ntiburacya neza.”
Mu cyumweru gishize ahagana mu ntangiriro zacyo, ingabo z’u Burundi zavuye i Baraka zirazamuka mu Bibogobogo, ariko byaje kuvugwa ko zahageze zihita zitambuka zija kugaba ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge mu Minembwe.
Ndetse nyuma y’umunsi umwe gusa zivuzwe ko zagiye mu Minembwe, ni bwo ibitero byagabwe muri Mukoko no mu bindi bice biri mu nkengero za centre ya Minembwe nka Nyaruhinga n’ahandi.
Ibi bitero byagabwaga muri ibyo bice biturutse kwa Mulima, bikaba byarimo ingabo z’u Burundi, FDLR, FARDC na Wazalendo.
Ariko iminsi ibiri byamaze bigabwa muri ibyo bice, Twirwaneho na M23 byagiye bibisubiza inyuma.
Aya makuru akomeza avuga ko izo ngabo z’u Burundi zagabaga ibitero mu Minembwe zasubiye mu Bibogobogo, kuri ubu n’izo ziri kumanuka i Baraka, aho zamanukanye n’izindi zabo zari zisanzwe aha mu Bibogobogo.
Mu busanzwe aha mu Bibogobogo izi ngabo z’u Burundi zihasanganywe amakambi yazo abiri, imwe yabaga mu irango rya Ugeafi, indi ikaba mu Bipimo, mu gihe iy’ingabo za FARDC yo ihora ahitwa ku Musaraba.
Nubwo bitazwi zigiye i Baraka, ariko amakuru agaragaza ko zanyuze umuhanda wose ugana i Baraka.
Ati: “Iyo berekeje n’i Baraka, kuko bakomereje mu muhanda uja i Baraka uva hano mu Bibogobogo.”