• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, August 20, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ingabo z’u Burundi zari mu Bibogobogo zahambiriye.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
June 25, 2025
in Conflict & Security
0
Abasirikare b’u Burundi bongeye guhemukira Abanyamulenge bari baherekeje.
90
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ingabo z’u Burundi zari mu Bibogobogo zahambiriye.

You might also like

Gufungwa kwa bayobozi ba kuru muri polisi y’u Burundi biravuza ubuhuha.

AFC/M23 ya cucumiye izo kwa Tshisekedi i Walikale biracika.

AFC/M23 yagaragaje impamvu itazasubira mu biganiro by’i Doha.

Abasirikare b’u Burundi bari bagize igihe mu Bibogobogo ho muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo zahavuye zerekeza umuhanda ugana i Baraka.

Ni amakuru MCN dukesha abaturiye iki gice cya Bibogobogo, aho batubwiye ko n’ubu “umuniginigi wabo” basirikare uri kuvuga bamanuka i Baraka.

Nk’uko babivuga bagize bati: “Ubu tuvugana ni saa kumi n’imwe n’iminota 28 z’igitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 25/06/2025; baba-soda bo mu ngabo z’u Burundi bari aha mu Bibogobogo barazinguye.”

Bongeye ati: “Bikoreye imizigo myinshi yabo, kandi bagiye ku bwinshi bamanutse i Baraka. Ntituramenya niba ari bose bagiye, kuko ntiburacya neza.”

Mu cyumweru gishize ahagana mu ntangiriro zacyo, ingabo z’u Burundi zavuye i Baraka zirazamuka mu Bibogobogo, ariko byaje kuvugwa ko zahageze zihita zitambuka zija kugaba ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge mu Minembwe.

Ndetse nyuma y’umunsi umwe gusa zivuzwe ko zagiye mu Minembwe, ni bwo ibitero byagabwe muri Mukoko no mu bindi bice biri mu nkengero za centre ya Minembwe nka Nyaruhinga n’ahandi.

Ibi bitero byagabwaga muri ibyo bice biturutse kwa Mulima, bikaba byarimo ingabo z’u Burundi, FDLR, FARDC na Wazalendo.

Ariko iminsi ibiri byamaze bigabwa muri ibyo bice, Twirwaneho na M23 byagiye bibisubiza inyuma.

Aya makuru akomeza avuga ko izo ngabo z’u Burundi zagabaga ibitero mu Minembwe zasubiye mu Bibogobogo, kuri ubu n’izo ziri kumanuka i Baraka, aho zamanukanye n’izindi zabo zari zisanzwe aha mu Bibogobogo.

Mu busanzwe aha mu Bibogobogo izi ngabo z’u Burundi zihasanganywe amakambi yazo abiri, imwe yabaga mu irango rya Ugeafi, indi ikaba mu Bipimo, mu gihe iy’ingabo za FARDC yo ihora ahitwa ku Musaraba.

Nubwo bitazwi zigiye i Baraka, ariko amakuru agaragaza ko zanyuze umuhanda wose ugana i Baraka.

Ati: “Iyo berekeje n’i Baraka, kuko bakomereje mu muhanda uja i Baraka uva hano mu Bibogobogo.”

Tags: BarakaBibogobogoIngabo zu Burundi
Share36Tweet23Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Gufungwa kwa bayobozi ba kuru muri polisi y’u Burundi biravuza ubuhuha.

by Bruce Bahanda
August 19, 2025
0
Gufungwa kwa bayobozi ba kuru muri polisi y’u Burundi biravuza ubuhuha.

Gufungwa kwa bayobozi ba kuru muri polisi y'u Burundi biravuza ubuhuha. Nyuma y'aho Leta y'u Burundi ifunze Colonel Moïse Arakaza uzwi cyane ku izina rya Nyeganyega, yongeye gufunga...

Read moreDetails

AFC/M23 ya cucumiye izo kwa Tshisekedi i Walikale biracika.

by Bruce Bahanda
August 19, 2025
0
AFC/M23 ya cucumiye izo kwa Tshisekedi i Walikale biracika.

AFC/M23 ya cucumiye izo kwa Tshisekedi i Walikale biracika. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryakubitiye kubi i Walikale muri Kivu y'Amajyaruguru ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika...

Read moreDetails

AFC/M23 yagaragaje impamvu itazasubira mu biganiro by’i Doha.

by Bruce Bahanda
August 18, 2025
0
AFC/M23 yagaragaje impamvu itazasubira mu biganiro by’i Doha.

AFC/M23 yagaragaje impamvu itazasubira mu biganiro by'i Doha. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ritazasubira mu biganiro by'i...

Read moreDetails

Abari mu Bibogobogo bishimiye imvura yahaguye.

by Bruce Bahanda
August 18, 2025
0
Abari mu Bibogobogo bishimiye imvura yahaguye.

Abari mu Bibogobogo bishimiye imvura yahaguye. Mu gace ka Bibogobogo gaherereye muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, haguye imvura abaturage barayishimira. Uyu munsi ku wa...

Read moreDetails

AFC/M23 yashinje ingabo za FARDC gutera ibisasu mu basivili.

by Bruce Bahanda
August 18, 2025
0
AFC/M23 yashinje ingabo za FARDC gutera ibisasu mu basivili.

AFC/M23 yashinje ingabo za FARDC gutera ibisasu mu basivili. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryatangaje...

Read moreDetails
Next Post
Uganda: Perezida Museveni azongera yiyamamaze.

Uganda: Perezida Museveni azongera yiyamamaze.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?