Perezida Museveni yavuze amavu n’amavuko y’intambara ya Israel na Iran, ndetse avuga n’uko yorangizwa.
Umukuru w’igihugu cya Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, yatangaje ko intambara ihanganishije Israel, Iran na Amerika, buri ruhande ruyifitemo amakosa, kandi ko ikibazo cyayo nta narimwe kizaboneka hakoreshejwe inzira y’intambara.
Ku munsi w’ejo ku wa kabiri tariki ya 24/06/2025, ni bwo uyu mukuru w’iki gihugu cya Uganda yagaragaje uruhande ahagazemo kuri iyi ntambara ihanganishije biriya bihugu.
Perezida Museveni yafashe uyu mwanzuro wo gutangaza ibi nyuma y’aho Ambasaderi wa Iran muri Uganda, atanyuzwe no kuba iki gihugu kitaratangaza aho gihagaze muri iyi ntambara ihanganishije Israel na Iran.
Perezida Museveni avuga ko mu mateka ya Uganda ndetse n’ishyaka rye rya NRM, barwanye ivangura rishingiye ku ibara ry’uruhu, ubwoko n’idini, ndetse n’ibijyanye no gutsikamira abagore.
Agendeye kuri uyu murongo, yagaragaje amakosa akorwa n’impande zitandukanye muri iki gihugu cya Iran na Israel.
Yagize ati: “Itsinda rya mbere twagiranye ibiganiro ndetse tugira n’icyo turibwira ni Abanya-Iran baharanira ko igihugu cyabo kiba igihugu kigendera ku mahame ya Islam. Buri gihe iyo nasuraga Iran nk’igihe Mahmoud Ahmadinejad yari perezida nababwiye ko kuvuga ko Israel itemewe nk’igihugu mu Burasirazuba bwo hagati, ari ikosa. Twabwiye abanya-Iran dushingiye kuri Bibiliya, Israel ari igihugu mu bihugu bigize aka karere.”
Museveni yakomeje avuga ko kubwiwe byari bikwiye ko Loni ifata umwanzuro wo kugabanya Palestine aya moko yombi. Ni amakosa kuba bamwe mu barabu n’abaharanira ko Iran iba igihugu kigendera ku matwara ya Islam baranze kwemera icyo gisubizo gishingiye ku mateka.
Yagaragaje kandi ko Israel na yo hari ikosa ifite.
Ati: “Itsinda rya kabiri ryakoze amakosa ni Israel, kubera ko yanze ko baba ibihugu bibiri. Bavuga ko Abanya-Palestine badakomoka muri kariya gace atari byo, ntabwo ushobora kuvuga ko batabarizwa hariya, niba ushobora kubivuga gutyo noneho ni iki wavuga ku Banyaburayi bimukiye muri Amerika, Australia, Afrika y’Epfo n’ahandi, mu myaka 400 gusa ishize? Ibi nibyo Idi Amin yavugaga ubwo yirukanaga Abahinde, avuga ko batabarizwa muri Uganda. Iyo mitekerereze twarayanze.”
Hagataho, mu mwaka wa 1947 ni bwo umuryango w’Abibumbye wafashe umwanzuro wo kugabanya Palestine, Abayahudi bagafata igice cyabo . Umujyi wa Yerusalemu, uwo ubwoko bwombi bufata nk’ahantu hatagatifu wagumye mu cyeragati ugirwa agace gahuriweho n’amahanga.
Abayahudi bemeye iyi gahunda ndetse mu 1948 batangaza ubwigenge bw’igihugu cyabo cya Israel.
Ibyo rero Abarabu batuye muri aka gace babonye iyi gahunda y’umuryango w’Abibumbye nk’uburyo bw’amayeri y’Abanya-Burayi bashaka kubibira ubutaka. Iyi niyo yabaye intandaro y’intambara y’ibihugu by’Abarabu byihurije hamwe byiyemeje guhangana na Israel mu ntambara yabaye mu 1948.
Amakuru avuga ko iyi ntambara yari igamije gushyiraho igihugu kimwe cya Palestine nk’uko byahoze mu gihe cy’ubukoloni bw’Abongereza. Byaje kurangira Israel itsinze iyi ntambara ndetse ihita ifata umwanzuro wo kurenga imipaka yari yarashyizweho n’umuryango w’Abibumbye, ifata igice kinini cya Yerusalemu ndetse n’ubundi butaka bwagombaga kuba ubwa Palestine.
Byanaje no kurangira Israel igenzura ubutaka bwose bwa Yerusalemu uretse Gaza yaganzurwaga na Misiri na West Bank yagenzurwaga na Jordanie.
Mu 1967 Israel yongeye kwisanga mu ntambara y’iminsi itandatu n’ibi bihugu by’Abarabu, na none irangira Israel itsinze ndetse yigarurira West Bank na Gaza. Bivuze ko iki gihe Israel yari ifite ubutaka bwose bwahoze buzwi nka Palestine harimo na Yerusalemu. Ni aha rero niho perezida Yoweli Kaguta Miseveni yahereye avuga ko Israel, itashyigikiye ko habaho ibihugu bibiri nk’uko byari byarasabwe na Loni.
Parezida Museveni yavuze kandi ko abandi bakoze amakosa akomeye muri iyi ntambara ya Israel na Iran ni Amerika, avuga ko yo yayakoze irangajwe imbere n’urwego rushyinzwe ubutasi bwa CIA.
Yagize ati: “Mu mwaka wa 1953, Amerika yahiritse umuyobozi wa Iran wari watowe binyuze muri demokarasi, Mohammed Mosaddegh, kuko bashakaga kwiba ibikomoka kuri peteroli muri Iran. Nibo baremye uru rwango rufitwe n’aba bayobozi ba Iran na bo bafite aho bahagaze hari mu kuri.”
Uyu mukuru w’iki gihugu cya Uganda, yavuze ko kwibwira ko iki kibazo kizakemurwa n’intambara nabyo ari irindi kosa muyandi yagiye akorwa. Avuga ko kwanza bakwiye kureba ibindi bihugu bitarebwa n’akiriya kibazo bakabafasha ku bikemura, kandi ngo bigakorwa mu nzira z’ibiganiro.
Ibi Museveni yabitangaje mu gihe Israel na Iran bimaze iminsi mu mirwano, nubwo Leta Zunze ubumwe z’Amerika zari zatangaje agahenge, nyamara Iran irashinjwa kukarenga ikagaba ibitero, ibyatumye Israel itangaza gutangiza ibitero karahabutaka kuri Iran iyo ishinja kurenga kariya gahenge.