Iby’u ruzinduko rwa Gen. Makenga muri Kivu y’Amajyepfo.
Umugaba mukuru w’Ingabo za ARC igisirikare cy’umutwe wa M23 ubarizwa mu ihuriro rya AFC, General Sultan Makenga, yasuye umuhanda uyu mutwe wa M23 uri kubaka uhuza intara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Ku wa kabiri w’iki cyumweru turimo tariki ya 24/06/2025, ni bwo uyu musirikare mukuru wo muri M23 yageze i Nyabibwe muri Kalehe ahari gukorerwa umuhanda uhuza Kivu y’Epfo na Kivu Yaruguru.
Amakuru akavuga ko muri uru ruzinduko Gen.Makenga yarahekejwe n’umugaba mukuru wungirije wa ARC, Bernard Byamungu Maheshe, n’umuvugizi wayo mu byagisirikare, Lt Col Willy Ngoma.
Aha rero ni naho uyu mugaba mukuru w’Ingabo za M23 yatangarije ko ingabo z’uyu mutwe wa M23 zitandukanye n’iza FARDC ngo kuko zo ari ingabo z’abaturage mu gihe FARDC yo yirirwa ibica.
Yagize ati: “Ingabo za M23 zitandukanye n’iza FARDC. FARDC yo yirirwa yica abaturage ikanabasahura, ariko M23 yo n’iya bo baturage, kandi ibashakira n’iterambere.”
Ibikorwa byo gukora uyu muhanda byatangiye mu minsi mike ishize, aho uzahuza intara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Gen.Makenga ageze mu bice byo muri Kivu y’Amajyepfo mu gihe Kabila wayoboye iki gihugu na we ari i Bukavu ahazwi nk’umurwa mukuru w’iyi ntara kuva ku mugoroba wo ku wa mbere w’iki cyumweru.
Umujyanama wa Kabila akaba n’inshuti ye yahafi, Kikaya Kibin aheruka gutangaza ko Kabila na M23 bahuriye mu mugambi wo gushyira iherezo ku butegetsi bw’igitugu bwa perezida Felix Tshisekedi.
Kabila uruzinduko rwe i Bukavu, rugamije kuganira n’abahatuye.
Aba bayobozi bombi bagiriye uruzinduko muri Kivu y’Amajyepfo mu gihe muri za teritware ya Fizi, Uvira na Mwenga Abanyamulenge bakomeje gutabarizwa kuko batotezwa umunsi ku wundi, babikorewe n’ingabo z’u Burundi iza Leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR.
Bikaba bibonwa ko Makenga ko yaba agiye mu rugamba atari ugusura imihanda, mu rwego rwo kugira ngo aramire abaturage bari mu kaga ku butegetsi bubi bwa perezida Felix Tshisekedi.
