• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 15, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Wazalendo amarira yari yose i Uvira.

minebwenews by minebwenews
June 26, 2025
in Conflict & Security
0
Wazalendo amarira yari yose i Uvira.
96
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Wazalendo amarira yari yose i Uvira.

You might also like

Agace kamwe ko muri Uvira karavugwamo imirwano ikaze

Umutwe ufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP, wahinduye intwaro ucakirana na yo karahava

RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y’ibisasu yateye

General Rukemata wo muri Wazalendo uheruka gupfa arasiwe mu mirwano iheruka kubera mu Rurambo, yahambwe i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.

Amaziko ye yabaye kuri uyu wa kane tariki ya 26/06/2025, akaba yakozwe igihe c’isaha ya saa sita z’amanywa.

Ababaye aho yazikwaga babwiye Minembwe Capital News ko umuhango wo ku mushyingura waranzwe n’ibihe bigoye, ni mu gihe abe n’abo mu ruhande rwa Wazalendo batari borohewe.

Ati: “Wari umunsi mubi ku muryango we n’abo muri Wazalendo.”

Mu byumweru bibiri bishize, ni bwo byamenyekanye ko Rukemata yapfuye, kandi ko yaguye mu bitaro aho yarimo avurirwa ku bitaro biherereye i Gasenga muri Uvira.

Uyu Rukemata yarasiwe mu mirwano yahuzaga Twirwaneho n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR ikorana byahafi n’Ingabo za Congo (FARDC). Ni imirwano amakuru avuga ko yabaye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa gatandatu, aho yaberaga mu bice byo mu Rurambo ho mu misozi ya Uvira.

Ndetse aya makuru yanavugaga ko uru ruhande rwa Wazalendo ni rwo rwagabye kiriya gitero kuri uyu mutwe wa Twirwaneho, bikaza kurangira General Rukemata wari ukiyoboye agikomerekeyemo, mbere yuko aza kugwa mu bitaro.

Rukemata ntibyakunze ko ahambwa mbere, nk’uko itangazo rya Wazalendo ryo mu cyumweru gishize ryabivuze, kuko ryasobanuye ko amaziko ye agomba kuba guverineri ahari, ariko icyo gihe akaba yari mu ruzinduko i Kinshasa.

Nyuma y’aho guverineri azindukurutse, hahise hategurwa umuhango wo ku mushyingura.

Uyu munsi rero akaba yashyinguwe ashingurirwa ku irimbi rya Hazuri riherereye hafi na Institut Kitundu ibarizwa muri Quartier ya Kasenga.

Apfuye mu gihe Wazalendo amazi yari atarumuka intoki bahambye kandi undi wari umujenerali ukomeye muri bo, witwaga General Mutetezi. Uyu we yishwe arashwe n’abagenzi be, nyuma y’aho bagize ibyo bapfa bikabaviramo kurasana hagati yabo.

Si abo gusa kuko kandi hari n’abandi ba jenerali babiri baheruka gupfa, harimo n’uwaguye mu bitero aba Wazalendo bagabye ku mutwe wa Twirwaneho mu Mikenke.

Kimwecyo, Umzalendo wese ugize itsinda ayoboye ry’aba ririmo abarwanyi bari munsi ya cumi, ahita yiyita General. Ibi byatumye abo muri iri huriro rya Wazalendo bagira ba jenerali benshi.

Tags: General RukemataYashyinguwe
Share38Tweet24Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Agace kamwe ko muri Uvira karavugwamo imirwano ikaze

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Amatsinda abiri yo muri Wazalendo yumvanye iminsi muri Kivu y’Epfo benshi muri bo babigwamo

Agace kamwe ko muri Uvira karavugwamo imirwano ikaze Imitwe ibiri ya Wazalendo isanzwe ifatanya n'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho, yasubiranyemo...

Read moreDetails

Umutwe ufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP, wahinduye intwaro ucakirana na yo karahava

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Abasirikare babaga ku Kavumu mu Bibogobogo bahakuwe

Umutwe ufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP, wahinduye intwaro ucakirana na yo karahava Abarwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo basanzwe bafatanya n'igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo guhangana...

Read moreDetails

RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y’ibisasu yateye

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y’ibisasu yateye

RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y'ibisasu yateye Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yagaragaje ubushake buke bwo kugirana amahoro n'ihuriro...

Read moreDetails

AFC/M23 yasubije abibaza ko bashaka ubwigenge bwa Kivu zombi

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
AFC/M23 yasubije abibaza ko bashaka ubwigenge bwa Kivu zombi

AFC/M23 yasubije abibaza ko bashaka ubwigenge bwa Kivu zombi Ihuriro rya Allience Fleuve Congo, AFC/M23 binyuze ku muvugizi wayo wungirije, Oscar Barinda yasubije abavuga ko iri huriro rishaka...

Read moreDetails

Col.Ntagawa wari wahamagajwe igitaraganya yagarutse mu birindiro bye

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Col.Ntagawa ukuriye ibirindiro bya FARDC mu Bibogobogo yahamagajwe igitaraganya

Col.Ntagawa wari wahamagajwe igitaraganya yagarutse mu birindiro bye Colonel Rubaba Ntagawa wahamagajwe igitaraganya na Komanda secteur i Baraka ahazwi nk'umurwa mukuru wa teritware ya Fizi mu ntara ya...

Read moreDetails
Next Post
Iran yigambye gukubita Amerika inkonji iremereye.

Iran yigambye gukubita Amerika inkonji iremereye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?