Wazalendo amarira yari yose i Uvira.
General Rukemata wo muri Wazalendo uheruka gupfa arasiwe mu mirwano iheruka kubera mu Rurambo, yahambwe i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.
Amaziko ye yabaye kuri uyu wa kane tariki ya 26/06/2025, akaba yakozwe igihe c’isaha ya saa sita z’amanywa.
Ababaye aho yazikwaga babwiye Minembwe Capital News ko umuhango wo ku mushyingura waranzwe n’ibihe bigoye, ni mu gihe abe n’abo mu ruhande rwa Wazalendo batari borohewe.
Ati: “Wari umunsi mubi ku muryango we n’abo muri Wazalendo.”
Mu byumweru bibiri bishize, ni bwo byamenyekanye ko Rukemata yapfuye, kandi ko yaguye mu bitaro aho yarimo avurirwa ku bitaro biherereye i Gasenga muri Uvira.
Uyu Rukemata yarasiwe mu mirwano yahuzaga Twirwaneho n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR ikorana byahafi n’Ingabo za Congo (FARDC). Ni imirwano amakuru avuga ko yabaye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa gatandatu, aho yaberaga mu bice byo mu Rurambo ho mu misozi ya Uvira.
Ndetse aya makuru yanavugaga ko uru ruhande rwa Wazalendo ni rwo rwagabye kiriya gitero kuri uyu mutwe wa Twirwaneho, bikaza kurangira General Rukemata wari ukiyoboye agikomerekeyemo, mbere yuko aza kugwa mu bitaro.
Rukemata ntibyakunze ko ahambwa mbere, nk’uko itangazo rya Wazalendo ryo mu cyumweru gishize ryabivuze, kuko ryasobanuye ko amaziko ye agomba kuba guverineri ahari, ariko icyo gihe akaba yari mu ruzinduko i Kinshasa.
Nyuma y’aho guverineri azindukurutse, hahise hategurwa umuhango wo ku mushyingura.
Uyu munsi rero akaba yashyinguwe ashingurirwa ku irimbi rya Hazuri riherereye hafi na Institut Kitundu ibarizwa muri Quartier ya Kasenga.

Apfuye mu gihe Wazalendo amazi yari atarumuka intoki bahambye kandi undi wari umujenerali ukomeye muri bo, witwaga General Mutetezi. Uyu we yishwe arashwe n’abagenzi be, nyuma y’aho bagize ibyo bapfa bikabaviramo kurasana hagati yabo.
Si abo gusa kuko kandi hari n’abandi ba jenerali babiri baheruka gupfa, harimo n’uwaguye mu bitero aba Wazalendo bagabye ku mutwe wa Twirwaneho mu Mikenke.
Kimwecyo, Umzalendo wese ugize itsinda ayoboye ry’aba ririmo abarwanyi bari munsi ya cumi, ahita yiyita General. Ibi byatumye abo muri iri huriro rya Wazalendo bagira ba jenerali benshi.