• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 16, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Imyigaragambyo muri Kenya yongeye kuri kora.

minebwenews by minebwenews
June 27, 2025
in Regional Politics
0
Imyigaragambyo muri Kenya yongeye kuri kora.
82
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Imyigaragambyo muri Kenya yongeye kuri kora.

You might also like

Ibyumviakanyweho i Doha hagati ya RDC na M23, Amerika yabivuzeho

“Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba”-senateri Evode

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza

I Nairobi mu gihugu cya Kenya, abantu 16 bishwe n’aho hafi abandi 400 barakomereka nyuma y’aho abantu babarirwa mu bihumbi imirongo bigabije imihanda yo muri uyu mujyi wa Nairobi bamagana Leta ya perezida William Ruto.

Iyi myigaragambyo yakozwe ku wa gatatu muri iki cyumweru turimo.
Umuyobozi wa Amnesty Kenya, Irungu Houghton, mu kiganiro yahaye itangazamakuru yemeje ko hapfuye abantu 16 abandi babarirwa mu 400 ngo bagakomereka.

Yagize ati: “Ku wa gatatu, abantu benshi binjiye mu myigaragambyo mu mihanda iri i Nairobi, Mombasa no mu tundi duce dutandukanye. Aha muri Nairobi bigaragambije mu mihanda yerekeza ku nteko ishinga amategeko no kubiro by’umukuru w’igihugu. Muri aba bari mu myigaragambyo hishwemo 16 abagera ku 400 barakomeretswa.”

Aya makuru akomeza avuga ko mbere yuko imyigaragambyo itangira iriya mihanda ijya mu nteko ishinga amategeko n’ijya ku biro by’umukuru w’igihugu, polisi yari yayifunze.

Bikavugwa ko polisi yarashe amasasu yanyayo kugira ngo itawanyikishe abigaragambyaga. Ibi byatumye televisiyo y’igihugu itegekwa kuterekana imyigaragambyo yarubanda mu buryo bugaragaza amashusho

Gusa abari mu myigaragambyo bagiye berekana ibirindiro bya polisi byarashe, nibyagiye bikoresha ibyuka biryana mu maso ndetse n’ibyavagamo ibimodoka bisuka amazi menshi ku bigaragambyaga kugira ngo ibatatanye.

Nyamara ikigo cya Leta gishyinzwe itangazamakuru cyatangaje amakuru atariyo kivuga ko kugaragaza imyigaragambyo mu buryo bugaragara binyuranyije n’amategeko, kikanashyiraho ibyago byo gufatira ibihano ibitangazamakuru byabirenzeho.

Amashyirahamwe y’abaturage muri Kenya yamaganye icyo cyemezo, atangaza ko afite ishingiro zo kunyuranya n’itegeko nshinga, kuko kugaragaza imyigaragambyo mu buryo bugaragara bifasha gukumira ihohoterwa rikabije n’iyicyarubozo kuko ibikorwa byose biba byerekanywe kandi byanditswe, bifasha kubazwa inshingano.

Ibyabaye bisa n’ubundi ibyabaye umwaka ushize na bwo byakozwe mu kwezi kwa 6 uwo mwaka wa 2024. Iyi myigaragambyo yakozwe umwaka ushize yatumye Leta isubika umushinga w’itegeko ry’imari ryari riteganya kuzamura imisoro. Ariko kugeza n’ubu, urubyiruko rwo muri iki gihugu cya Kenya ruracyafite uburakari bukabije kubera ibikorwa bikekwa byo guhohotera abaturage bikozwe n’inzego z’u mutekano, birimo urupfu rwa mwalimu wapfiriye mu maboko ya polisi n’amasasu yarashwe ku mucuruzi wo ku muhanda utari witwaje intwaro, nk’uko byagiye bivugwa n’abari mu myigaragambyo.

Tags: ImyigaragambyoKenyaNairobi
Share33Tweet21Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Ibyumviakanyweho i Doha hagati ya RDC na M23, Amerika yabivuzeho

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Ibyumviakanyweho i Doha hagati ya RDC na M23, Amerika yabivuzeho

Ibyumviakanyweho i Doha hagati ya RDC na M23, Amerika yabivuzeho Leta Zunze ubumwe z'Amerika zashimye umwanzuro wafatiwe mu biganiro by'i Doha muri Qatar wo guhagarika imirwano hagati y'Ingabo...

Read moreDetails

“Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba”-senateri Evode

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Perezida w’igihugu na cyo kirimo intambara ikomeye, ya tumiye Tshisekedi wa RDC, anahishyura ibyo ibihugu byombi bigiye gufatanya

"Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba"-senateri Evode Umunyarwanda Evode Uwizeyimana umunyamategeko akaba ari n'umusenateri muri Leta y'u Rwanda, yatangaje ko imyitwarire ya perezida wa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza

by Bahanda Bruce
October 12, 2025
1
Perezida w’igihugu na cyo kirimo intambara ikomeye, ya tumiye Tshisekedi wa RDC, anahishyura ibyo ibihugu byombi bigiye gufatanya

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yatangaje ko ibyo yavuze abizi, kandi ko abatamuzi ari bo bavuga ko yapfukamiye...

Read moreDetails

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 11, 2025
0
RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda Repubulika ya demokarasi ya Congo ibinyujije kuri minisitiri wayo w'ubanye n'amahanga, Therese Kayikwamba Wagner, yikomye umuryango w'ubumwe bw'u Burayi...

Read moreDetails

Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

by Bahanda Bruce
October 10, 2025
0
Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

Umuvugizi w'ibiro by'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi Umuvugizi w'ibiro by'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Stephanie Nyombayire, yavuze ko ibyatangajwe na perezida Felix Tshisekedi...

Read moreDetails
Next Post
Gen.Muhoozi yatumiye Abanyarwanda muri Uganda anabagaragariza impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yatumiye Abanyarwanda muri Uganda anabagaragariza impamvu yabyo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?