• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 29, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Abyukiye mu Rugezi ho mu misozi y’i Mulenge.

minebwenews by minebwenews
June 27, 2025
in Conflict & Security
0
Abyukiye mu Rugezi ho mu misozi y’i Mulenge.
95
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abyukiye mu Rugezi ho mu misozi y’i Mulenge.

Amakuru abyukiye mu Rugezi ho muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ni uko abarwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo bazindutse bigaragaza ku dusozi two muri icyo gice.

Ni amakuru akubiye mu butumwa bwanditse umwe uherereye muri iki gice cya Rugezi yaduhaye, yagize ati: “Turaho ariko bwa Mai Mai turi kuburangiza ku Marango. Buri kurereta za Muchikachika. Ntituramenya gahunda yabwo.”

Uyu watanze ubu butumwa yanagaragaje ko Twirwaneho na M23 bigenzura Rugezi n’inkengero zayo bo bahora biteguye, kandi ko bari maso.

Ati: “Twirwaneho itegereje icyo buriya bwa Mai Mai bukora. Kandi nibaza ko bwagiye bubona amasomo mu bitero bitandukanye bwakoze kuri iyi mitwe yombi mu minsi ishize.”

Iyi Rugezi izindutsemo aya makuru, Twirwaneho na M23 byayibohoje mu kwezi kwa gatatu ahagana mu ntangiriro zako, uyu mwaka wa 2025.

Hari nyuma y’aho habaye imirwano ikomeye hagati y’ihuriro ry’Ingabo za RDC n’iy’i mitwe yombi yaje kuyigarurira, maze iri huriro ry’Ingabo za RDC ryayigenzuraga zikizwa n’amaguru.

Bivugwa ko zahungiye mu bice byo mu Rulenge, Gasiro no mu bindi bice byerekeza i Mirimba ahafatwa nko mu ndiri ikomeye ya FDLR na Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi udasize imbonerakure.

Aha rero niho aba barwanyi bo ku ruhande rwa Leta baturuka bakajya kugaba ibitero mu Rugezi mu rwego rwo kugira ngo bongere bayigarurire, nubwo bazi neza ko bitaborohera.

Mu bitero binyuranye bagiye bagaba kuri uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 muri icyo gice, uko babigabaga basubizwaga inyuma, igitangaje bakabitakarizamo cyane, kubijyanye n’ibikoresho ndetse n’umubare wabo wabapfa.

Tags: Mai MaiRugeziTwirwaneho

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?