Abyukiye mu Rugezi ho mu misozi y’i Mulenge.
Amakuru abyukiye mu Rugezi ho muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ni uko abarwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo bazindutse bigaragaza ku dusozi two muri icyo gice.
Ni amakuru akubiye mu butumwa bwanditse umwe uherereye muri iki gice cya Rugezi yaduhaye, yagize ati: “Turaho ariko bwa Mai Mai turi kuburangiza ku Marango. Buri kurereta za Muchikachika. Ntituramenya gahunda yabwo.”
Uyu watanze ubu butumwa yanagaragaje ko Twirwaneho na M23 bigenzura Rugezi n’inkengero zayo bo bahora biteguye, kandi ko bari maso.
Ati: “Twirwaneho itegereje icyo buriya bwa Mai Mai bukora. Kandi nibaza ko bwagiye bubona amasomo mu bitero bitandukanye bwakoze kuri iyi mitwe yombi mu minsi ishize.”
Iyi Rugezi izindutsemo aya makuru, Twirwaneho na M23 byayibohoje mu kwezi kwa gatatu ahagana mu ntangiriro zako, uyu mwaka wa 2025.
Hari nyuma y’aho habaye imirwano ikomeye hagati y’ihuriro ry’Ingabo za RDC n’iy’i mitwe yombi yaje kuyigarurira, maze iri huriro ry’Ingabo za RDC ryayigenzuraga zikizwa n’amaguru.
Bivugwa ko zahungiye mu bice byo mu Rulenge, Gasiro no mu bindi bice byerekeza i Mirimba ahafatwa nko mu ndiri ikomeye ya FDLR na Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi udasize imbonerakure.
Aha rero niho aba barwanyi bo ku ruhande rwa Leta baturuka bakajya kugaba ibitero mu Rugezi mu rwego rwo kugira ngo bongere bayigarurire, nubwo bazi neza ko bitaborohera.
Mu bitero binyuranye bagiye bagaba kuri uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 muri icyo gice, uko babigabaga basubizwaga inyuma, igitangaje bakabitakarizamo cyane, kubijyanye n’ibikoresho ndetse n’umubare wabo wabapfa.