• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibyingenzi ku byisinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, nubwo impungenge zikiri zose.

minebwenews by minebwenews
June 27, 2025
in Regional Politics
0
Hatanzwe umucyo ku masezerano agiye gusinywa hagati y’u Rwanda na RDC.
77
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyingenzi ku byisinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo, nubwo impungenge zikiri zose.

U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo barasinya amasezerano yo gushyiraho akadomo kanyuma ku makimbirane amaze igihe hagati y’ibi bihugu byombi.

READ ALSO

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

Ni amasezerano ashyirwaho umukono na minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda n’uwa RDC.

Ibiro bya perezida wa RDC byemeje ko minisitiri w’ubanye n’amahanga wa RDC, Therese Kayikwamba, ko ari buze gushyira umukono ku masezerano y’amahoro muzina rya Leta ye.

Hari hashize iminsi muri Amerika habera ibiganiro byagizwemo uruhare n’ubuyobozi bw’iki gihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Ndetse na tariki ya 18/06/2025, nabwo itsinda ry’u Rwanda ryari riyobowe na Ambasaderi w’iki gihugu muri Leta Zunze ubumwe, Mathilde Mukantabana n’irya RDC bemeza iby’aya masezerano ku buhuza bwa Qatar na Amerika.

Hagataho, ibikubiye muri aya masezerano bivuga ko umuhango w’isinywa ryayo, utangira ku isaha ya saa saba z’amanywa yo muri USA, mu gihe mu Burasizuba bwa Congo azaba ari isaha ya saa kumi nebyiri z’umugoroba. Uyu muhango ukaba uri buze kuyoborwa n’umunyabanga wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Marco Rubio.

Mu kuyasinya baribanda ku bintu bine byingenzi bikwiye kwitabwaho birimo kubaha ubusugire bw’ikindi gihugu no kwirinda gushoza intambara, guhagarika gukorana n’imitwe yitwaje intwaro, kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe imitwe yitwaje intwaro iva mu bindi bihugu.

Harimo kandi gushyiraho itsinda rihuriweho rishinzwe gukurikirana ibikorwa by’umutekano wambuka Imipaka ishyira mu bikorwa bya gisirikare.

Kayikwamba Wagner uri businye aya masezerano ku ruhande rwa Leta ya Congo, yari amaze icyumweru cyose ari muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, aho yaherekejwe n’Umujyamama wa perezida Felix Tshisekedi.

Byari byaravuzwe ko aya masezerano ko azasinywa tariki ya 15/06/2025, ntibyakorwa kubera kudahuza ku ngingo zimwe na zimwe.

Ni mu gihe u Rwanda rusaba RDC kubanza gukemura ibibazo by’umutekano birubangamiye, by’umwihariko ikibazo cya FDLR.

Ubundi kandi Amerika cyo kimwe na RDC bisaba nabyo u Rwanda guhagarika ubufasha ubwo bivuga ruha umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi, ndetse uwo mutwe ukaba ugamije gushyiraho iherezo ryanyuma ubutegetsi bwe.

Niho abantu benshi bahera bakagaragaza impungenge, aho bavuga ko nubwo aya masezerano agiye gushyirwaho umukono, ariko ko adashobora kuzazana amahoro arambye. Ku mpamvu zuko imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwigarurira ibice binini byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC.

Kimwecyo, perezida Trump avuga ko aya masezerano ari meza, akanashimangira ko ari intambwe ikomeye mu kugarura amahoro muri Afrika. Ku rundi ruhande abantu benshi ntibabifata nk’igihamya cy’amahoro arambye, kubera ko imitwe yitwaje intwaro itaragaraza ko yiteguye kurambika intwaro hasi.

Trump yiyerekana nk’umuhuza w’amahoro kandi yagaragaje ko yitabiriye gukemura amakimbirane ku isi, harimo n’intambara ikomeye iri mu Burasirazuba bwa RDC ifite ubutunzi bwinshi bw’amabuye y’agaciro. Nyamara kandi aya masezerano ashobora no gufungura inzira ku nyungu z’ubukungu za Amerika mu karere, cyane cyane ku bijyanye no kubona amabuye y’agaciro akenerwa mu buhanga bugezweho.

Tags: amahoroAmasezeranoIbyingenziRdcU Rwanda

Related Posts

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka
Regional Politics

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

September 25, 2026
Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe
Regional Politics

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

September 25, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC

September 25, 2026
RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Next Post
DRC and Rwanda Sign Peace Deal in Washington to End Decades of Conflict

DRC and Rwanda Sign Peace Deal in Washington to End Decades of Conflict

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?