• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, August 21, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibyingenzi ku byisinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, nubwo impungenge zikiri zose.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
June 27, 2025
in Regional Politics
0
Hatanzwe umucyo ku masezerano agiye gusinywa hagati y’u Rwanda na RDC.
77
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyingenzi ku byisinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo, nubwo impungenge zikiri zose.

You might also like

Perezida Tshisekedi yahishyuriye u Bubiligi ibyo atashimye ku biganiro bihuza Leta ye na M23 i Doha.

Kenya yatanze ibisobanuro impamvu yashyizeho uyihagararira i Goma.

RDC na AFC/M23 byashyikirijwe umushinga w’amasezerano y’amahoro.

U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo barasinya amasezerano yo gushyiraho akadomo kanyuma ku makimbirane amaze igihe hagati y’ibi bihugu byombi.

Ni amasezerano ashyirwaho umukono na minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda n’uwa RDC.

Ibiro bya perezida wa RDC byemeje ko minisitiri w’ubanye n’amahanga wa RDC, Therese Kayikwamba, ko ari buze gushyira umukono ku masezerano y’amahoro muzina rya Leta ye.

Hari hashize iminsi muri Amerika habera ibiganiro byagizwemo uruhare n’ubuyobozi bw’iki gihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Ndetse na tariki ya 18/06/2025, nabwo itsinda ry’u Rwanda ryari riyobowe na Ambasaderi w’iki gihugu muri Leta Zunze ubumwe, Mathilde Mukantabana n’irya RDC bemeza iby’aya masezerano ku buhuza bwa Qatar na Amerika.

Hagataho, ibikubiye muri aya masezerano bivuga ko umuhango w’isinywa ryayo, utangira ku isaha ya saa saba z’amanywa yo muri USA, mu gihe mu Burasizuba bwa Congo azaba ari isaha ya saa kumi nebyiri z’umugoroba. Uyu muhango ukaba uri buze kuyoborwa n’umunyabanga wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Marco Rubio.

Mu kuyasinya baribanda ku bintu bine byingenzi bikwiye kwitabwaho birimo kubaha ubusugire bw’ikindi gihugu no kwirinda gushoza intambara, guhagarika gukorana n’imitwe yitwaje intwaro, kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe imitwe yitwaje intwaro iva mu bindi bihugu.

Harimo kandi gushyiraho itsinda rihuriweho rishinzwe gukurikirana ibikorwa by’umutekano wambuka Imipaka ishyira mu bikorwa bya gisirikare.

Kayikwamba Wagner uri businye aya masezerano ku ruhande rwa Leta ya Congo, yari amaze icyumweru cyose ari muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, aho yaherekejwe n’Umujyamama wa perezida Felix Tshisekedi.

Byari byaravuzwe ko aya masezerano ko azasinywa tariki ya 15/06/2025, ntibyakorwa kubera kudahuza ku ngingo zimwe na zimwe.

Ni mu gihe u Rwanda rusaba RDC kubanza gukemura ibibazo by’umutekano birubangamiye, by’umwihariko ikibazo cya FDLR.

Ubundi kandi Amerika cyo kimwe na RDC bisaba nabyo u Rwanda guhagarika ubufasha ubwo bivuga ruha umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi, ndetse uwo mutwe ukaba ugamije gushyiraho iherezo ryanyuma ubutegetsi bwe.

Niho abantu benshi bahera bakagaragaza impungenge, aho bavuga ko nubwo aya masezerano agiye gushyirwaho umukono, ariko ko adashobora kuzazana amahoro arambye. Ku mpamvu zuko imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwigarurira ibice binini byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC.

Kimwecyo, perezida Trump avuga ko aya masezerano ari meza, akanashimangira ko ari intambwe ikomeye mu kugarura amahoro muri Afrika. Ku rundi ruhande abantu benshi ntibabifata nk’igihamya cy’amahoro arambye, kubera ko imitwe yitwaje intwaro itaragaraza ko yiteguye kurambika intwaro hasi.

Trump yiyerekana nk’umuhuza w’amahoro kandi yagaragaje ko yitabiriye gukemura amakimbirane ku isi, harimo n’intambara ikomeye iri mu Burasirazuba bwa RDC ifite ubutunzi bwinshi bw’amabuye y’agaciro. Nyamara kandi aya masezerano ashobora no gufungura inzira ku nyungu z’ubukungu za Amerika mu karere, cyane cyane ku bijyanye no kubona amabuye y’agaciro akenerwa mu buhanga bugezweho.

Tags: amahoroAmasezeranoIbyingenziRdcU Rwanda
Share31Tweet19Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Perezida Tshisekedi yahishyuriye u Bubiligi ibyo atashimye ku biganiro bihuza Leta ye na M23 i Doha.

by Bruce Bahanda
August 20, 2025
0
Perezida Tshisekedi yahishyuriye u Bubiligi ibyo atashimye ku biganiro bihuza Leta ye  na M23  i Doha.

Perezida Tshisekedi yabwiye u Bubiligi ko atashimye umushinga w'amasezerano y'amahoro y'i Doha. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yabwiye minisitiri w'intebe w'u Bubiligi, Maxime Prevot,...

Read moreDetails

Kenya yatanze ibisobanuro impamvu yashyizeho uyihagararira i Goma.

by Bruce Bahanda
August 19, 2025
0
Kenya yatanze ibisobanuro impamvu yashyizeho uyihagararira i Goma.

Kenya yatanze ibisobanuro impamvu yashyizeho uyihagararira i Goma. Minisitiri w'ubanye n'amahanga wa Kenya yatanze ibisobanuro ku muntu wayo yashyizeho uyihagararira i Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

RDC na AFC/M23 byashyikirijwe umushinga w’amasezerano y’amahoro.

by Bruce Bahanda
August 18, 2025
0
RDC na AFC/M23 byashyikirijwe umushinga w’amasezerano y’amahoro.

RDC na AFC/M23 byashyikirijwe umushinga w'amasezerano y'amahoro. Guverinoma ya Qatar yashyikirije iya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 umushinga w'amasezerano y'amahoro kugira ngo...

Read moreDetails

Gen Muhoozi yagaragaje uruhande ashyigikiye hagati ya RDC na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
August 18, 2025
0
Gen Muhoozi yagaragaje uruhande ashyigikiye hagati ya RDC na AFC/M23.

Gen Muhoozi yagaragaje uruhande ashyigikiye hagati ya RDC na AFC/M23. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda akaba n'umuhungu wa perezida w'iki gihugu, Yoweli Kaguta Museveni, General Kainarugaba Muhoozi yerekanye...

Read moreDetails

Uwanze kumva ntiyanze no kubona.

by Bruce Bahanda
August 18, 2025
0
Uwanze kumva ntiyanze no kubona.

Uwanze kumva ntiyanze no kubona. Umusesenguzi Girinka William Kabare uwo twaherukaga kuri Minembwe Capital News mu ntangiriro z'uyu mwaka yongeye kugaruka, maze avuga ko avuga kuri Repubulika ya...

Read moreDetails
Next Post
DRC and Rwanda Sign Peace Deal in Washington to End Decades of Conflict

DRC and Rwanda Sign Peace Deal in Washington to End Decades of Conflict

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?