M23 yafashe utundi duce twinshi two muri Kivu y’Epfo.
Haravugwa imirwano ikomeye yongeye kubura hagati y’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’abarwanyi bo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, ndetse aba barwanyi bo muri AFC/M23 bigarurira n’uduce impande zombi zahanganiyemo two muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Iyi mirwano yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28/06/2025, aho amakuru agaragaza ko yatangiriye ahitwa i Kaniola, binarangira uyu mutwe wa M23 uhigaruriye.
Umutangabuhamya yagize ati: “M23 yafashe agace ka Kaniola. Yaje kandi gufata n’utundi duce duherereye hafi aho.”
Ifatwa ry’aka gace ryabaye nyuma y’imirwano ikaze yahuzaga impande zombi uru rwana ku ruhande rwa Leta n’urwa M23.
Imirwano yaje kwigira imbere mu tundi duce duherereye mu nkengero za Kaniola nka hitwa Cihambe, Kankinda na Burhale. Amakuru avuga ko utwo duce natwo uyu mutwe ubarizwa mu ihuriro rya AFC, natwo watwigaruriye.
Iyi mirwano ngo yatumye haba guhunga ku dasanzwe ku baturage batuye muri utwo duce n’abatuye hafi yatwo.
Bikavugwa ko bahungiraga mu bice bitekanye no mu bihuru.
Uyu mutwe wa M23 ukomeje kwagura ibirindiro byawo mu gihe no mu minsi ishize wafashe imijyi minini yo muri iyi teritware ya Walungu.
Iyo mijyi irimo uwa Kaziba, Luhwinja n’indi yo muri ibyo bice bisanzwe byegeye cyane teritware ya Mwenga ndetse n’iya Uvira.
Imirwano ikomeje mu gihe ku munsi w’ejo ku wa gatanu, u Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano y’amahoro, amakuru akomeza avuga ko
Umuhango wo guyasinya aya masezerano wayoboye n’umujyanama wa perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump ari we Marco Rubio.
Ni amasezerano akubiyemo ibijyanye no kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane, guhagarika imirwano, kwambura intwaro ndetse no gusubiza mu buzima busanzwe imitwe yitwaje intwaro idashamikiye kuri Leta.
Ndetse kandi humvikanyweho gushyiraho urwego rushyinzwe iby’umutekano ruhuriweho n’impande zombi, hamwe no gufasha mu bikorwa byo gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw’ingabo z’umuryango w’Abibumbye, Monusco ziherereye mu Burasizuba bw’iki gihugu cya RDC.