• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

“Za nka zari zabuze zaje zishorewe na Mai Mai,” ubuhamya bukomeye.

minebwenews by minebwenews
August 22, 2025
in Conflict & Security
0
Icyihishe inyuma y’inka za buriwe irengero mu Bibogobogo.
103
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

“Za nka zari zabuze zaje zishorewe na Mai Mai,” ubuhamya bukomeye.

Inka umunani z’umugabo w’Umunyamulenge witwa Foma Hagaba, zari zaburiwe irengero kuva ku munsi w’ejo ku wa kane, zaje zishorewe na Mai Mai, nk’uko abari mu Bibogobogo aho byabereye babivuga.

Bikubiye mu butumwa twahawe kuri Minembwe Capital News, ubwo twahawe n’umwe mu batuye mu Bibogobogo haherereye muri Kivu y’Amajyepfo.

Uyu wavuganaga na Minembwe Capital News yayibwiye ko “Inka umunani zabuze kuva ku munsi w’ejo ku wa kane zongeye kugaruka, kandi ko zazanwe na Mai Mai.”

Yavuze kandi ko aba ba Mai Mai bazizanye bahuriranye n’abari bagiye kuzishaka baherekejwe n’abasirikare ba FARDC hamwe n’ab’u Burundi basanzwe bakorera muri iki gice cya Bibogobogo.

Yagize ati: “Abanyamulenge bazindutse baja gushaka za Inka zari zabuze, baherekejwe n’abasirikare ba FARDC na b’u Burundi. Bakicyerekeza mu nshe zaburiyemo, bahurirana na Mai Mai izishoreye izizizaniye banyirazo.”

Yavuze ko ibyo Mai Mai yakoze bitari bisanzwe, kandi ko bigaragaza ko yoba ishaka amahoro.

Mu myaka umunani ishize Abanyamulenge bo mu Bibogobogo, Minembwe, Mibunda, i Ndondo na Rurambo bagabwaho ibitero umunsi ku wundi n’imitwe yitwaje intwaro ikorana byahafi na Leta y’i Kinshasa, babinyagiwemo inka zibarirwa mu bihumbi amagana, ubundi kandi bibasenyera imihana na yo ibarirwa mu magana, nk’uko byagiye bishyirwa hanze n’ibyegeranyo by’amashirahamwe atandukanye.

Ni bitero byanatwaye n’ubuzima bw’abantu nabo batari bake, barimo abana, abagore ndetse n’abasaza.

Hagataho, ubwo ziriya nka zaburaga, zari zaragiriwe ahitwa i Marera, aha akaba ari mu gice kigenzurwa n’umutwe wa Mai Mai.

Zikimara kugezwa murwuri, Mai Mai yahise ifata abungeri bazo itangira kubahata ibibazo,nk’uko twabivuze mu nkuru yakare.

Rero, yaje kongera kubarekura, mu gukusanya inka zabo haburamo ziriya 8. Bo bavuga ko Mai Mai ishobora kuba yazinyaze.

Bitangaje, Mai Mai izinduka izishorera izishyiriye Abanyamulenge banyirazo. Binavugwa ko yasobanuye ko yazisanze ziri kurisha hafi n’ibirindiro byayo, ariko ko atariyo yari yazihagejeje, bityo ihitano kuzizanira Abanyabibogobogo.

Izi nka zahise zihitizwa mu kigo cya gisirikare cy’ingabo za FARDC, iyobowe na Col. Ntagawa, ndetse n’iriya Mai Mai yazizanye, nk’uko aya makuru abihamya.

Tags: BibogobogoIzishoreyeMai MaiZa nka zari zabuze

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?