Iran yasabye L’oni ikintu gikomeye gukora kuri America na Israel.
Iran yasabye umuryango w’Abibumbye guhatiriza Israel na Leta Zunze ubumwe z’Amerika kwemera ko aribyo byazanye intambara yamaze iminsi icumi nibiri, ubundi kandi ukabisaba gutanga impozamarira.
Bikubiye mu ibaruwa Iran yandikiye umunyamabanga mukuru wa L’oni, Antonio Guterres ku munsi w’ejo hashize tariki ya 29/06/2025.
Muri iyo baruwa Iran yagize iti: “Turi gusaba ko Akanama k’u mutekano muri L’oni gutangaza ko Israel na Amerika nk’abanyiribayazana w’intambara, hanyuma bakirengera ingaruka zirimo gutanga indishyi y’akababaro no gusana ibyangiritse.”
Nk’uko iyi baruwa ibigaragaza yanditswe na minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Iran, Abbas Araghchi.
Iran isabye ibi mu gihe intambara yahagaze iyo yarirmo na Israel, ikaba kandi yari ihangayikishije abatari bake. Nyamara mugahagarara kwayo byavuye ku busabe bwa perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump.
Ni intambara yamaze iminsi icumi nibiri, kuko yatangiye ku itariki ya 13/06/2025, ihagarara tariki ya 25/06/2025. Israel ishinja Iran gukora intwaro kirimbuzi, ibyatumye iyishoraho iyi ntambara.
Ku ya 22/06/2025, Amerika yaje kuyinjiramo igaba ibitero karahabutaka kuri Iran mu bice byayo bitatu byakorwagamo intwaro kirimbuzi. Irabisenya bidasubirwaho.
Iran ivuga ko Amerika ari umufatanyacyaha muri iyi ntambara yasize ihitanye abasirikare bayo bakuru barenga icyenda, barimo n’uwari umugaba mukuru w’Ingabo zayo zirwanira mu kirere.