Icyo Nangaa yatangaje ku masezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na RDC.
Umuyobozi mukuru w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, ari we Corneille Nangaa yatangaje ko amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, hagati y’u Rwanda na RDC, ari ntambwe ituzuye ariko y’ingenzi.
Hari mu ijambo yageneye abanye-kongo kuri uyu munsi bizihiza itariki y’ubwengenge. Ubu bwingenge bwizihijwe mu gihugu hose.
Nangaa yagize ati: “Kubeshya abo mu gihugu ko nta kibazo kiri muri RDC ko ari ikibazo gusa kiri hagati ya Kigali na Kinshasa byaba ari ubushukanyi butakwihanganirwa.”
Ni mu gihe ku wa gatanu w’icyumweru gishize u Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano byise aya mateka, kuko ahanini akubiye mu guhagarika intambara imaze imyaka myinshi ibera mu Burasizuba bwa RDC.
Nangaa avuga ko ayo masezerano areba igice kimwe mu mpamvu z’amakimbirane muri RDC.
Yavuze ko bashima umuhate no kwihangana kwa Qatar na Emir wayo uharanira ko bagera ku mahoro arambye.
Ibi biganiro by’i Doha byabaye bihagaze nyuma y’uko Qatar ihaye impande zombi inyandiko y’ibanze y’amasezerano y’amahoro, igasaba intumwa zari i Doha kujya kuvugana n’abakuru bazo kuri izo nyandiko mbere yuko zongera kugaruka mu biganiro.
Nangaa avuga ko ibyo AFC/M23 isaba bitahindutse, kandi ko bizagerwaho ari uko gusa hari uburyo buha umwanya abo mu gihugu kugira ngo hakemurwe impamvu muzi z’ikibazo cya Repubulika ya demokarasi ya Congo we ashinja ko giterwa n’ubutegetsi bubi bwa perezida Felix Tshisekedi.
Tshisekedi na we ashinja AFC/M23 gufashwa n’u Rwanda kugerageza gushaka gucamo igihugu ibice, gusahura umutungo kamere w’iki gihugu, guteza umutekano muke no kwica abasivili. Ibyo iri huriro rya AFC/M23 rihakana ndetse kandi bihakanwa n’u Rwanda, ahubwo rwo rugashinja RDC gukorana n’umutwe wa FDLR ururwanya.
Nk’uko biteganyijwe ni uko Tshisekedi na we ageza ijambo ku Banye-Congo kuri uyu munsi w’ubwigenge, akaba aza no kugira icyo avuga kuri aya masezerano igihugu cye cyasinyanye n’u Rwanda.