Perezida Tshisekedi yatanze icyizere ku masezerano u Rwanda na RDC baheruka gusinyana.
Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yatangaje ko amasezerano y’amateka igihugu cye cyasinyanye n’u Rwanda i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, ari intambwe ikomeye kandi itanga icyizere ku kugera ku mahoro arambye mu Burasirazuba bw’iki gihugu abereye perezida.
Ibi uyu mukuru w’iki gihugu cya RDC, yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku Banye-Congo kuri uyu munsi bizihiza isabukuru y’ubwigenge ku nshuro ya 65, kuko yahise avuga ko ubu bagiye kwizihiza bafite impamvu nyayo.
Tshisekedi yatangaje ko kwizihiza iyi sabukuru bihuriranye n’amasezerano yashyiriweho umukono i Washington DC tariki ya 27/06/2025.
Yagize ati: “Amasezerano duheruka gusinyira, si inyandiko gusa, ahubwo ni icyizere cy’amahoro ku baturage b’i Goma, Bukavu, Rutshuru, Masisi, no mu bindi bice byose byakunze kuba mu ntambara.”
Aha ntabwo uyu mukuru w’iki gihugu cya RDC yumvikana ashinja u Rwanda ibirego by’ibinyoma, nk’uko yakunze kujya abigarukaho inshuro nyinshi. Yasobanuye ko aya masezerano ari intambwe ishimishije mu gushyiraho iherezo ryanyuma amakimbirane y’intambara mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ubundi kandi yavuze ko azazana umwuka mwiza ku mikoranire y’igihugu cye n’ibindi bihugu byibituranyi.
Avuga kandi ko hari inzira za dipolomasi zishinze imizi ku biganiro birimo kuba i Doha muri Qatar, avuga ko RDC ishyize imbere ko hasubiraho ubutegetsi bw’uzuye buri mu maboko ya Leta.
Yasoje abwira abanyagihugu be ko bagomba kugirira icyizere intambwe bateye basinya amasezerano y’amahoro, kandi abizeza ko bazagera ku butabera, ngo kuburyo abagize uruhare muntambara bazabiryozwa.