Imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 n’ingabo za RDC muri Kivu y’Amajyaruguru.
Habyukiye imirwano ikomeye hagati y’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23 ubarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, rigamije gushyiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.
Ni imirwano yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 30/06/2025, aho ivugwa ko yari kaze kuko yumvikanyemo ibiturika byinshi.
Aya makuru agaragaza ko iyi mirwano yabereye mu duce twa Munguli na Kikuro. Utu duce twombi tukaba duherereye muri teritware ya Rutshuru, kuko Kamunguli ibarizwa muri grupema ya Kihondo, mu gihe Kikuro yo iherereye muri grupema ya Tongo.
Imbunda ziremereye n’izoroheje hagati y’impande zombi zatangiye kumvikana igihe c’isaha ya saa kumi nebyiri z’igitondo cya kare, zigeza igihe c’isaha ya saa tanu zija gushyira muri saa sita z’amanywa.
Amakuru akomeza avuga ko iyi mirwano yabaye kuri uyu wa mbere, yaje ikurikira indi na none yabaye ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, ndetse n’ahar’ejo ku cyumweru, yo ikaba yarabereye i Karambi ho muri Localite ya Birambizo no mu kandi gace ko muri Localite ya Bukombo. Ni urugamba rwasize abaturage benshi bahunze utwo duce bahungira mu tundi duce tutarimo imirwano, ahanini tugenzurwa n’uyu mutwe wa M23 uwo ririya huriro ry’ingabo za Congo zari zagabyeho ibitero.
Ku cyumweru, amazu agera kuri 6 yaratwitswe muri iki gice cya Karambi, naho amatungo menshi y’abaturage aranyagwa, kandi ajanwa n’uru ruhande rwa Leta ari narwo nyiribayazana wa biriya bitero.
Hanakomeretse n’abaturage batanu, kuri ubu bari kwitabwaho mu bitaro biherereye hafi aho.
Kugeza ubu uyu mutwe wa M23 uracyagenzura ibi bice byose wagabweho ibyo bitero, ubundi kandi wigiza n’imbere cyane uru ruhande ruhanganye na wo.
Aya masaha ituze ryongeye kugaruka muri utwo duce, nubwo bitaraba nk’uko byahoraga, nk’uko aya makuru Minembwe Capital News twayahawe n’abaturage batuye hafi n’ahabereye iyo mirwano.