• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

RDC yagaragaje impungenge itewe n’umujyi wa Nairobi nyuma y’ibiganiro byawubereyemo byabayirwanya

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 16, 2025
in Conflict & Security
0
RDC yagaragaje impungenge itewe n’umujyi wa Nairobi nyuma y’ibiganiro byawubereyemo byabayirwanya
74
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

RDC yagaragaje impungenge itewe n’umujyi wa Nairobi nyuma y’ibiganiro byawubereyemo byabayirwanya

Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, akaba na minisitiri w’itumanaho wayo, Patrick Muyaya, yavuze ko umurwa mukuru wa Kenya umaze kuba ahantu hategurirwa ibirwanya igihugu cye, ni nyuma y’aho havukiye ihuriro rya Movement Sauvons la RDC.

Ni byo Muyaya yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Kinshasa kuri uyu wa kane tariki ya 15/10/2025.

Muri iki kiganiro Muyaya yabajijwe icyo avuga ku ihuriro rya Movement Sauvons la RDC, aho ryashinzwe n’abatavugarumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu rishingirwa i Nairobi.

Asubiza iki kibazo yagize ati: “Mu bajije ikibazo kuri Nairobi, birumvikana, icya mbere kuri twe ntabwo ari cyo kibazo cyangombwa, n’ikibazo cyinyongera ngiye kuvuga. Mu kanya ubwo navuganaga n’umunyagihugu mugenzi wanjye kuri iyi ngingo yambwiye ati: ese minisitiri ntimubona ko ari uruvange rw’abahunze ubutabera n’abahamijwe ibyaha cyangwa abantu bahuriye ku kintu kimwe cyitwa ‘frustration’ kubw’ibyago bisanzwe mu gihugu cyangwa umurwa mukuru utangiye kuba umurwa mukuru w’umugambi mubisha wo kurwanya RDC.”

Yavuze kandi ko adashaka kwibutsa andi mahuriro y’imitwe yahavukiye, nka Alliance Fleuve Congo, AFC, yavukiye i Nairobi tariki ya 15/12/2023 n’inama z’ahateraniye. Yongeraho ko abantu bari bahateraniye ari abantu bakumbuye aho bahoze cyangwa bafite ibintu bahoranye batagifite cyangwa bambuwe.

Yakomeje avuga ko abo bantu bababazwa no kubona RDC itangiye guhaguruka mu gihe nyamara igihe bari muri iyo myanya batakirimo nta kintu bakoreye igihugu. Yagaragaje imishinga bank y’isi iteganya gushora imari ibarirwa muri miliyari 8 $, agaragaza ko ingengo y’imari y’igihugu yazamutse ndetse ashimangira ko igihugu kiri gutera imbere.

Yanavuze kandi ko ijambo perezida Felix Tshisekedi yavugiye i Brussel mu Bubiligi mu nama ya Global Gateway Forum, yagaragaje ko mu bantu bazaganira hatarimo abantu batavuga umwanzi w’igihugu mu izina, ngo bityo rero n’aba bari bateraniye i Nairobi nta mwanya bafite mu biganiro by’i gihugu.

Tags: impungengeMuyayaNairobiRdc

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?