Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

RDC ngo yaba yaraguye mu mutego ku masezerano yasinyiye Amerika?

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
July 1, 2025
in Regional Politics
0
Ibyimbitse ku masezerano u Rwanda na RDC byasinyanye.
80
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

RDC ngo yaba yaraguye mu mutego ku masezerano yasinyiye Amerika?

You might also like

Icyo Nangaa yatangaje ku masezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na RDC.

Umukuru w’igihugu cya Kenya yagize icyo avuga ku myigaragambyo irimo gukorwa mu gihugu cye.

Igikurikiraho niyo ntambwe ikomeye, ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC. Ibirambuye…

Repubulika ya demokarasi ya Congo n’u Rwanda byashyize umukono ku masezerano y’amahoro bigizwemo uruhare na Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Kinshasa yiyemeza gusenya burundu umutwe wa FDLR byakorana byahafi mu gihe cy’amezi atatu gusa.

Aya masezerano yiswe aya mateka impande zombi zayasinye ku itariki ya 27/06/2025, ubwo zari i Washington DC.

Nyuma yisinywa ryariya masezerano hagomba gukurikiraho intambwe yo gushyiraho uburyo ibihugu byombi bihuza ibikorwa. Ubu buryo buzakorana na komite ishinzwe gukurikirana ihuriweho izaba inarimo umuryango wa Afrika Yunze ubumwe (Au), Amerika, Qatar. Inama yayo ya mbere igomba kuba bitarenze ku itariki ya 11/07/2025.

Hari ibintu bibiri byihutirwa RDC igomba gukemura mbere y’ibindi ni uko irandura burundu umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ukaba unarwanya Leta y’i Kigali. Kandi ku wurandura bigakorwa mu mezi atarenze atatu, aha rero ni ho iki gihugu bigaragara ko cyishyize mubyo kidashobora gukemura vuba.

Mu gusenya FDLR, hazaba harimo icyiciro cya mbere cy’imyiteguro kizamara ibyumweru bibiri, bivuze ko bagomba kumenya ahantu hose aba barwanyi baherereye no gusangira amakuru hagati y’impande zombi zirebwa n’iki kibazo(u Rwanda na RDC).

Hanyuma, ibikorwa bizatangira, maze mu mezi atatu hazaba guhagarika abo barwanyi no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda. Aha, hazakurikira operation ihuriweho ya FARDC na RDF yo izaba igamije gusuzuma neza ko RDC yamazeho burundu bariya barwanyi bo muri FDLR.

Ku kibazo cy’ubukungu, hateganyijwe indi gahunda. Kuko tariki ya 27/09/2025, hari gahunda yo guhuza ubukungu mu karere igomba gutangazwa. Ikigamijwe ni ugushimangira ubufatanye ku mutungo kamere, ubucuruzi, n’ishoramari ryambukiranya imipaka.

Nyamara ni ubwo biruko, ariko umutwe wa M23 ntabwo wigeze utumirwa muri ibi biganiro, mu gihe mu mpera za 2021 no mu ntangiriro za 2022 wongeye kubura intwaro mu Burasizuba bwa Congo, wigarurira uduce twinshi two mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.

Bizwi ko ikibazo cy’uyu mutwe cyoherejwe i Doha muri Qatar, aho ibiganiro bikomeje kandi bikaba bigamije kugera ku bw’umvikane hagati y’impande zombi.

Umwe mu Banye-Congo uyoboye institute Ebuteli iherereye i Kinshasa, ari we Pierre Boisselet aganira n’itangazamakuru mpuzamahanga yasobanuye ko amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda n’iki gihugu cye atari ukuvuga ngo byanze bikunze ni yo azageza ku iherezo amakimbirane akirimo nubwo muri aya mezi ashize hagaragaye igisa n’umutuzo.

Uyu yagize ati: “M23 yarushijeho kwiyubaka bundi bushya kurusha muri 2013. Kandi n’ahantu igenzura ni ahingenzi harantekanye. Binagaragara ko itoza ingabo zayo cyane, kuko aho zirwanye hose zirahafata.”

Igisigaye RDC ihanzwe amaso niba izashobora gusenya FDLR, ibyo yiyemeje i Washington, kimwecyo bigaragara ko kwitandukanya kwayo n’uyu mutwe bitazabyorohera namba. Ubundi kandi hategerejwe ikizava mu biganiro by’i Doha hagati ya RDC n’uyu mutwe wa M23.

Tags: AmasezeranoRdcRwandaUmutego
Share32Tweet20Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Icyo Nangaa yatangaje ku masezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na RDC.

by Bruce Bahanda
June 30, 2025
0
Icyo Nangaa yatangaje ku masezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na RDC.

Icyo Nangaa yatangaje ku masezerano y'amahoro yasinywe n'u Rwanda na RDC. Umuyobozi mukuru w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho, ari we Corneille...

Read moreDetails

Umukuru w’igihugu cya Kenya yagize icyo avuga ku myigaragambyo irimo gukorwa mu gihugu cye.

by Bruce Bahanda
June 29, 2025
0
Umukuru w’igihugu cya Kenya yagize icyo avuga ku myigaragambyo irimo gukorwa mu gihugu cye.

Umukuru w'igihugu cya Kenya yagize icyo avuga ku myigaragambyo irimo gukorwa mu gihugu cye. Perezida wa Kenya William Ruto, yavuze ko atumva impamvu abari mu gukora imyigaragambyo yo...

Read moreDetails

Igikurikiraho niyo ntambwe ikomeye, ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC. Ibirambuye…

by Bruce Bahanda
June 29, 2025
0
Ibyimbitse ku masezerano u Rwanda na RDC byasinyanye.

Igikurikiraho niyo ntambwe ikomeye, ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC. Ibirambuye… Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda Olivier Nduhungurehe na mugenzi we minisitiri wa Congo, Therese Kayikwamba...

Read moreDetails

Amatora aheruka kuba i Burundi yanenzwe bikomeye.

by Bruce Bahanda
June 29, 2025
0
Amatora aheruka kuba i Burundi yanenzwe bikomeye.

Amatora aheruka kuba i Burundi yanenzwe bikomeye. L'oni yasabye ko amatora y'abadepite n'abayobozi ba makomine aheruka kuba mu gihugu cy'u Burundi asubirwamo, ngo kuko yabayemo uburiganya bukabije. Aya...

Read moreDetails

Bimwe mu bituma perezida Kagame yitwa Umunyabwenge uhambaye.

by Bruce Bahanda
June 28, 2025
0
Bimwe mu bituma perezida Kagame yitwa Umunyabwenge uhambaye.

Bimwe mu bituma perezida Kagame yitwa Umunyabwenge uhambaye. Perezida w'u Rwanda Paul Kagame ni umwe mu bagabo n'abakuru b'ibihugu bo muri iki gihe ku mugabane wa Afrika no...

Read moreDetails
Next Post
Perezida Trump yavuze impamvu akwiye guhabwa ishimwe rya Nobel ashiramo n’ibihugu byo mu karere RDC iherereyemo .

Perezida Trump ngo akwiye igihembo cy'amahoro.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?