RDC ngo yaba yaraguye mu mutego ku masezerano yasinyiye Amerika?
Repubulika ya demokarasi ya Congo n’u Rwanda byashyize umukono ku masezerano y’amahoro bigizwemo uruhare na Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Kinshasa yiyemeza gusenya burundu umutwe wa FDLR byakorana byahafi mu gihe cy’amezi atatu gusa.
Aya masezerano yiswe aya mateka impande zombi zayasinye ku itariki ya 27/06/2025, ubwo zari i Washington DC.
Nyuma yisinywa ryariya masezerano hagomba gukurikiraho intambwe yo gushyiraho uburyo ibihugu byombi bihuza ibikorwa. Ubu buryo buzakorana na komite ishinzwe gukurikirana ihuriweho izaba inarimo umuryango wa Afrika Yunze ubumwe (Au), Amerika, Qatar. Inama yayo ya mbere igomba kuba bitarenze ku itariki ya 11/07/2025.
Hari ibintu bibiri byihutirwa RDC igomba gukemura mbere y’ibindi ni uko irandura burundu umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ukaba unarwanya Leta y’i Kigali. Kandi ku wurandura bigakorwa mu mezi atarenze atatu, aha rero ni ho iki gihugu bigaragara ko cyishyize mubyo kidashobora gukemura vuba.
Mu gusenya FDLR, hazaba harimo icyiciro cya mbere cy’imyiteguro kizamara ibyumweru bibiri, bivuze ko bagomba kumenya ahantu hose aba barwanyi baherereye no gusangira amakuru hagati y’impande zombi zirebwa n’iki kibazo(u Rwanda na RDC).
Hanyuma, ibikorwa bizatangira, maze mu mezi atatu hazaba guhagarika abo barwanyi no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda. Aha, hazakurikira operation ihuriweho ya FARDC na RDF yo izaba igamije gusuzuma neza ko RDC yamazeho burundu bariya barwanyi bo muri FDLR.
Ku kibazo cy’ubukungu, hateganyijwe indi gahunda. Kuko tariki ya 27/09/2025, hari gahunda yo guhuza ubukungu mu karere igomba gutangazwa. Ikigamijwe ni ugushimangira ubufatanye ku mutungo kamere, ubucuruzi, n’ishoramari ryambukiranya imipaka.
Nyamara ni ubwo biruko, ariko umutwe wa M23 ntabwo wigeze utumirwa muri ibi biganiro, mu gihe mu mpera za 2021 no mu ntangiriro za 2022 wongeye kubura intwaro mu Burasizuba bwa Congo, wigarurira uduce twinshi two mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Bizwi ko ikibazo cy’uyu mutwe cyoherejwe i Doha muri Qatar, aho ibiganiro bikomeje kandi bikaba bigamije kugera ku bw’umvikane hagati y’impande zombi.
Umwe mu Banye-Congo uyoboye institute Ebuteli iherereye i Kinshasa, ari we Pierre Boisselet aganira n’itangazamakuru mpuzamahanga yasobanuye ko amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda n’iki gihugu cye atari ukuvuga ngo byanze bikunze ni yo azageza ku iherezo amakimbirane akirimo nubwo muri aya mezi ashize hagaragaye igisa n’umutuzo.
Uyu yagize ati: “M23 yarushijeho kwiyubaka bundi bushya kurusha muri 2013. Kandi n’ahantu igenzura ni ahingenzi harantekanye. Binagaragara ko itoza ingabo zayo cyane, kuko aho zirwanye hose zirahafata.”
Igisigaye RDC ihanzwe amaso niba izashobora gusenya FDLR, ibyo yiyemeje i Washington, kimwecyo bigaragara ko kwitandukanya kwayo n’uyu mutwe bitazabyorohera namba. Ubundi kandi hategerejwe ikizava mu biganiro by’i Doha hagati ya RDC n’uyu mutwe wa M23.