Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

RDC yashinjwe gukora igikorwa ndengakamere nyuma y’aho isinye amasezerano y’amahoro.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
July 1, 2025
in Conflict & Security
0
Ibibunda byahawe ingabo za RDC ntibisanzwe.
81
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

RDC yashinjwe gukora igikorwa ndengakamere nyuma y’aho isinye amasezerano y’amahoro.

You might also like

I Mulenge: Inka zibarirwa mu mirongo zanyazwe.

FARDC yagize icyo ivuga ku ndege ya gisivile yarasiye mu Minembwe.

Hatangajwe umutwe ukomeye ugiye kurwanya Leta y’i Burundi.

Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho ryamaganye Repubulika ya demokarasi ya Congo yarashe indege ya gisivile mu Minembwe nyuma y’iminsi itatu gusa isinye amasezerano y’amahoro, ayo yasinyanye n’u Rwanda i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

AFC/M23 yabyamaganye ikoresheje itangazo yaraye ishyize hanze mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 01/07/2025.

Muri iryo tangazo ivuga ko igikorwa RDC yakoze cyahitanye ubuzima bw’abantu, kandi ngo cyangiza n’ibikoresho byari bishyiriwe abaturage birimo imiti. Kigira umuyonga ibiribwa byari bigenewe abaturage bagizweho ingaruka n’ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu byakozwe n’ubutegetsi bwa Congo kuva mu mwaka wa 2017.

Rikomeza rivuga ko binyuze mu bikorwa ubu butegetsi bw’i Kinshasa buherutse gutangaza bugaragaza ko bugifite umugambi wo kurimbura Abanyamulenge mu misozi y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo.

Niho iri huriro rya AFC/M23 ryahise ryamagana Kinshasa rigize riti: “Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 yamaganye yivuye inyuma ibi bikorwa biteye agahinda kandi by’ubunyamanswa, birenga no ku gahenge ko guhagarika imirwano bikozwe n’ingabo za Leta, ndetse n’ibitero byibasira ibice bituwe cyane bya Kanyola, Kabare, Kigogo, Kadasomwa, Nyabyondo no mu bice bihakikije, bikozwe na FARDC ku bufatanye n’ingabo z’u Burundi (FDNB, FDLR n’abarwanyi ba Wazalendo.”

Ikomeza ivuga ko ubu bwicanyi bukomeje gukorerwa Abanyamulenge idashobora kubyihanganira, kandi ko bikwiye guhagarara vuba na bwangu.

Ingabo za FARDC n’iz’u Burundi zagabye iki gitero kuri iriya ndege yari igemuriye abaturage nyuma y’iminsi itatu gusa RDC ishyize umukono ku masezerano y’amahoro yasinyanye n’u Rwanda agamije gushaka igisubizo kirambye ku ntambara iri mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Tags: AmasezeranoIgikorwa ndengakamereRdc
Share32Tweet20Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

I Mulenge: Inka zibarirwa mu mirongo zanyazwe.

by Bruce Bahanda
July 1, 2025
0
I Mulenge: Inka zibarirwa mu mirongo zanyazwe.

I Mulenge: Inka zibarirwa mu mirongo zanyazwe. Inka z'Abanye-Congo bo mu bwoko bw'Abanyamulenge zibarirwa mu mirongo zanyazwe n'umutwe witwaje intwaro wa Mai Mai wibumbiye muciswe Wazalendo ukorana byahafi...

Read moreDetails

FARDC yagize icyo ivuga ku ndege ya gisivile yarasiye mu Minembwe.

by Bruce Bahanda
July 1, 2025
0
FARDC yagize icyo ivuga ku ndege ya gisivile yarasiye mu Minembwe.

FARDC yagize icyo ivuga ku ndege ya gisivile yarasiye mu Minembwe. Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kizwi nka FARDC cyatangaje ko cyarashe indege ya gurutse mu...

Read moreDetails

Hatangajwe umutwe ukomeye ugiye kurwanya Leta y’i Burundi.

by Bruce Bahanda
July 1, 2025
0
Hatangajwe umutwe ukomeye ugiye kurwanya Leta y’i Burundi.

Hatangajwe umutwe ukomeye ugiye kurwanya Leta y'i Burundi. Abarundi barimo n'abanyapolitiki bahungiye mu Bubiligi batangaje ko bagiye kurwanya ubutegetsi bw'i gihugu cyabo buyobowe n'ishyaka rya CNDD-FDD bakoresheje intwaro....

Read moreDetails

Airstrikes on Minembwe Condemned by Mahoro Peace Association

by minebwenews
June 30, 2025
0
Airstrikes on Minembwe  Condemned by Mahoro Peace Association

The Mahoro Peace Association (MPA) has issued a strong condemnation of airstrikes conducted by the Congolese army on Minembwe aerodrome on Monday, June 30, 2025. The attacks, carried...

Read moreDetails

Drone yagabye igitero mu Minembwe hagaragajwe aho yaturutse.

by Bruce Bahanda
June 30, 2025
0
Drone yagabye igitero mu Minembwe hagaragajwe aho yaturutse.

Drone yagabye igitero mu Minembwe hagaragajwe aho yaturutse. Igitero cya drone cyagabwe mu Minembwe ahazwi nk'umurwa mukuru w'i Mulenge mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, birakekwa ko yaturutse i...

Read moreDetails
Next Post
Hatangajwe umutwe ukomeye ugiye kurwanya Leta y’i Burundi.

Hatangajwe umutwe ukomeye ugiye kurwanya Leta y'i Burundi.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?