I Mulenge: Inka zibarirwa mu mirongo zanyazwe.
Inka z’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge zibarirwa mu mirongo zanyazwe n’umutwe witwaje intwaro wa Mai Mai wibumbiye muciswe Wazalendo ukorana byahafi n’Ingabo za Congo.
Izi nka zanyagiwe mu biraro iyo zari zarasuhuriye mu Bijabo, ho mu gice cyo mu Cyohagati. Iki gice cya Bijabo ni igice giherereye mu ntera ngufi uvuye muri centre ya Minembwe ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru agaragaza ko ziriya nka zanyazwe igihe cy’umugoroba wajoro wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 01/07/2025.
Umutangabuhamya yagize ati: “Ubu ku mugoroba wajoro Mai Mai itunyaze Inka hano mu Bijabo.”
Yongeye ati: “Umubare wizanyazwe nturamenyekana, ariko ziri hejuru ya 50.”
Iri nyaga ry’izo nka ribaye mu gihe ku munsi w’ejo ku wa mbere, ingabo za Congo zagabye igitero cya drone gitwika indege ya gisivile yarigemuye ibiryo n’imiti ku baturage ba Minembwe.
Amashusho yayo yagiye hanze agaragaza ari ndege nto ya gisivile.
Ibyo byaje kwamaganwa n’umutwe wa Twirwaneho ugenzura iki gice cya Minembwe, ndetse kandi byamaganwa n’abayobozi batandukanye bo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23.
Ahanini mu kubyamagana bavugaga ko ibyo Leta yakoze ko ari igikorwa cyakinyamanswa.
Nyamara kandi no kuri uyu mugoroba drone yongeye kugaragara mu kirere cya Rugezi no mu nkengero zayo.
Ubuhamya twahawe bugira buti: “Drone kandi yongeye kuza. Ubu iri kuzenguruka mu kirere cya Rugezi.”