Intambara ibera muri Ukraine, yatumye perezida Macro avugana na Putin anamugaragariza uruhande ashyigikiye.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuganye na mugenzi we w’u Burusiya Vradimir Putin, ikiganiro cyabo cy’ibanda ku ntambara u Burusiya burimo muri Ukraine.
Ni ku nshuro ya mbere aba bakuru b’ibi bihugu byombi bavugana kuri telefone kuva intambara yaduka muri Ukraine muri 2022. Macron yagaragaje ubufatanye budasubirwaho mu gushigikira ubusugire n’ubwigenge bwa Ukraine, anasaba ko habaho guhagarika imirwano byihuse no gutangira ibiganiro by’amahoro birambye.
Ku ruhande rwa Putin yashinje ibihugu byo mu Burasirazuba kwirengangiza impungenge z’umutekano w’u Burusiya, ashimangira ko ibisubizo by’amahoro bigomba kwita ku mpinduka nshya ku butaka, byanarangiye bombi banaganiriye ku kibazo cy’ubumara bwa kirimbuzi cya Iran, bahamya ko ari ingenzi ko Iran yongera gukorana vuba n’ikigo mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nucléaire cya AIEA.
Ikiganiro cya Macron na Putin, amakuru avuga ko cyamaze umwanya ungana na masaha abiri, uku kumara umwanya munini byerekana intambwe nshya ya dipolomasi hagati y’u Bufaransa n’u Burusiya mu gihe isi ihanganye no kwiyongera kw’intwaro za kirimbuzi.