• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Israel yagize ibyo yemera kugira ngo amahoro agaruke.

minebwenews by minebwenews
July 2, 2025
in World News
0
Iran yagabye igitero gikaze i Tel Aviv.
86
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Israel yagize ibyo yemera kugira ngo amahoro agaruke.

Leta ya Israel yemeye ibikenewe byose kugira ngo hashyirweho ihagarikwa ry’intambara muri Gaza hagati yayo na Hamas iyo bavuga ko ishigikiwe na Iran.

Ni byatangajwe na perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump watangaje ko Israel yemeye ibikenewe byose kugira ngo hasinywe amasezerano yo guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi 60. Muri icyo gihe ngo azakomeza gukorana n’impande zose harebwa uko intambara yarangira.

Iyi gahunda izagezwa kuri Hamas n’abahuza bo muri Qatar na Misiri.

Ibi bibaye nyuma y’aho perezida Trump yagiye inama Hamas, abibutsa ko kwanga kwemera ayo masezerano bizateza ibibazo biruhije.

Ariko avuga ko intumwa za Qatar na Misiri ari zo zizashyikiriza Hamas ubu busabe bwa nyuma.

Yagize ati: “Nizere ko ku nyungu z’akarere k’uburasirazuba bwo hagati, Hamas yemera aya masezerano, kuko nta cyiza izabona kirenze ibi, kuko ibizakurikira bizaba kurushaho.”

Mu kiganiro kindi Trump yagiranye n’abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 02/07/2025, yatangaje ko yizeye ko amasezerano yo guhagarika imirwano no kurekura imbohe hagati ya Israel na Hamas, ashobora kugerwaho mu cyumweru gitaha, ari na bwo biteganyijwe ko azahura na minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu muri White House.

Ku rundi ruhande Hamas yatangaje ko yiteguye kurekura imbohe za Israel zasigaye ziri muri Gaza mu gihe cyose habayeho amasezerano arangiza intambara.

Israel yo yari yatangaje mbere ko intambara izahagarara ari uko Hamas yambuwe intwaro kandi ikavaho burundu.

Intambara ya Israel na Hamas yatangiye tariki ya 07/10/2023, ubwo umutwe wa Hamas wagabaga igitero kuri Israel, byahitanye abantu barenga 1200 abandi barenga 251 bagafatwa bugwate n’uyu mutwe wa Hamas.

Tags: Guhagarika intambaraHamasIsrael

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?