Indege y’ingabo za Uganda yakoze impanuka.
Indege y’igisirikare cya Uganda yo mu bwoko bwa Kajugujugu yaritwaye abantu yakoze impanuka nyuma y’aho yari maze kugera ku kibuga mpuzamahanga cya Somalia.
Ni ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 02/07/2025, iriya ndege ya kujugujugu y’igisirikare cya Uganda yakoze impanuka.
Amakuru avuga ko iyi ndege yari itwaye abantu umunani, ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Somalia giherereye ku murwa mukuru wayo, ari wo Mogadishu ihita ihanuka itangira kwakaho umuriro n’umwotsi uyivaho uzamuka mu kirere.
Nta makuru menshi arabasha kumenyekana kuri iyi mpanuka, gusa agira ati: “Kugeza ubu ntiharamenyekana imibare yabayiburiyemo ubuzima cyangwa abakomeretse.”
Umuyobozi w’urwego rwa Somalia rushyinzwe indege za gisivile, Ahmed Maalim, yasobanuye ko iyi ndege yaguye ahantu hahariwe indege za gisirikare. Anavuga ko yavaga mu ntara ya Lower Shebelle.
Bikaba bisanzwe bizwi ko iyi ntara ikoreramo abasirikare ba Uganda bari mu butumwa bw’umuryango wa Afrika Yunze ubumwe, ni ubutumwa bugamije kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab.
Kugeza ubu icyaba cyateye iyo mpanuka ntikiramenyekana, uriya muyobozi yatangaje gusa ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane icyabiteye, ndetse naboba bayigiriyemo ikibazo.