Ayi gitero kigiye kwinuka i Lulenge kiyobowe n’umu-General w’Umunyamulenge.
General Olivier Gasita wo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, azinuka i Lulenge n’ingabo ayoboye agabe ibitero kuri Twirwaneho mu Rugezi no mu bindi bice byo mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe.
Ni amakuru yatanzwe mu ibanga rikomeye ayo Minembwe Capital News ikesha bamwe mu basirikare ba FARDC bazi ibyayo neza.
Nk’uko umwe muri abo basirikare yabibwiye Minembwe Capital News yagize ati: “Gen.Gasita agiye koherezwa mu ntambara mu Rugezi aturutse i Kindu. Abari muri icyo gice cya Rugezi no mu nkengero zacyo bagomba kuba maso umwanya uwo ari wo wose yo hatera.”
Yongeye ati: “Azinuka i Kilembwe akomereze no mu bindi bice by’i Lulenge, nyuma yokuva i Kindu n’ingabo nyinshi azabayoboye.”
Kimwecyo uwo dukeshaho iyi nkuru ntiyagaragaje igihe icyo gitero kizagabwa usibye guhamya ko kiri hafi.
Uyu Gasita uvugwa ni we komanda region wungirije w’i ntara ya Manyema, aho kuri ubu icicyaro cye kiri i Kindu ahazwi nk’umurwa mukuru w’iyi ntara.
Binavugwa ko ari naho azaba aturatse ubwo azaba agiye kugaba ibyo bitero.
Mu mpera z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka ni bwo yageze i Kinshasa aho yageze avuye i Kisangani nyuma y’uko ingabo za FARDC zitsinzwe mu ntambara y’i Bukavu ku itariki ya 16/02/2025, iyo zirukanywemo n’umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneheho.
Amakuru avuga ko izi ngabo za Leta zikimara gutsindwa i Bukavu hakigarurirwa n’uy’u mutwe wa M23, zahungiye i Uvira mbere y’uko Brig.Gen. Gasita na Lt.Gen. Masunzu n’abandi bayobozi batandukanye ba FARDC berekeje i Kisangani aho Masunzu we akiri kugeza magingo aya. Aha i Buakavu Gasita yari yahatumwe nyuma y’iminsi mike ahawe ipeti rya Brigadier General iryo yahawe mu mpera z’umwaka wa 2024, ni nabwo yahise ahabwa inshingano zo kuba uwungirije komanda ushinzwe iperereza muri iyi nta ya Kivu y’Amajyepfo.
Uyu akomoka muri Kivu y’Amajyepfo, akaba ari uwo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Bivugwa ko kuri ubu ari mu basirikare babizerwa kuri perezida Felix Tshisekedi, ni mu gihe arwanya benewabo yivuye inyuma, ibyo akora afatanyije na Lt Gen Masunzu uwo Abanyamulenge bashinja kubagambanira no kubica.