Icyo M23 isaba RDC gukora mbere yuko impande zombi zisubira mu biganiro i Doha.
Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa, wasabye ubutegetsi bw’iki gihugu gushyira mu bikorwa iby’ifuzo byawo, mbere y’uko bongera gusubira mu biganiro i Doha muri Qatar.
Ibi byifuzo uyu mutwe wabishyize hanze kuri uyu wa kane tariki ya 03/07/2025, ubwo wari mu biganiro n’itangazamakuru wagiriye i Goma ahazwi nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ibi biganiro amakuru agaragaza ko byayobowe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa. Uyu ni na we uyoboye intumwa za M23 ziganirira i Doha muri Qatar.
Wavuze ko Leta ya Congo igomba gukuraho impapuro zo guta muri yombi abayobozi ba M23 ndetse no gutesha agaciro amafaranga bashyizeho ku muntu uzabafata akavanwaho.
Icya kabiri uvuga ko RDC ikwiye kubanza gufungura abantu yagiye ifunga ibaziza kuba bafitanye isano na AFC/M23.
Mu gihe icya gatatu cyo yavuze ko RDC ikwiye gufungura bank mu bice bigenzurwa na AFC/M23 kuko ibi Leta yakoze ifunga izariho ari uguhohotera abaturage bari mu bice bigenzurwa na yo.
Naho icya kane isaba iyi Leta kureka gukoresha imvugo z’urwango ku bantu bavuga ururimi rw’ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Icya gatanu isaba ko RDC yaha agaciro ibiganiro biri kubera i Doha ikabyoherezamo abantu bafite icyo bashinzwe muri Leta atari abantu badafite icyo bashinzwe batanafite n’imirimo izwi.
Icya gatandatu ivuga ko Kinshasa igomba kujya yemerera Abanye-Congo bavuga uririmi rw’ikinyarwanda kuzabaja i Kinshasa nta kibazo kandi bagahabwa pasiporo nta kibazo nk’uko n’abandi banyekongo bazihabwa.
Gufungura abantu bagera kuri 700 bafungiwe i Kinshasa bazira uyu mutwe wa M23.
Icyanyuma ari nacyo cya munani, yasabye ko leta y’i Kinshasa itanga agahenge.
Ibyo bibaye mu gihe mu kwezi gushize M23 yahamagaje intumwa yari yohereje i Doha, ndetse amakuru avuga ko zavuyeyo nta musaruro ibiganiro bitanze.
Mbonimpa wari uziyoboye yabwiye abanyamakuru ko leta y’i Kinshasa ari yo ikomeje kudindiza ibyo biganiro kubera kutabiha agaciro.