• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, August 21, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Perezida w’u Burusiya yaganiriye n’uwa Amerika ku bibazo by’intambara.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
July 4, 2025
in World News
0
Perezida w’u Burusiya yaganiriye n’uwa Amerika ku bibazo by’intambara.
67
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida w’u Burusiya yaganiriye n’uwa Amerika ku bibazo by’intambara.

You might also like

Perezida Zelenskyy yatanze umucyo kubyo guhura kwe na Putin.

Ukraine yashyizweho igitutu cyo kurangiza intambara.

Russia Sees Victory as Trump Leans Toward Putin’s Path to Ending the War

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yavuganye kuri telefone na mugenzi we wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, baganira ku ntambara ya Israel na Iran ndetse n’iyo u Burusiya burimo muri Ukraine, barebera hamwe n’icyakorwa kugira ngo zirangire burundu.

Iki kiganiro cy’aba bakuru b’ibi bihugu byombi cyabaye ku munsi w’ejo hashize ubwo Leta Zunze ubumwe z’Amerika zizihizaga imyaka 250 yikukiye ivuye mu bukoloni bw’Abongereza.

Muri uku kwizihiza uyu munsi mukuru w’iki gihugu, Trump yategetse ko akarasisi gakorwa n’abantu 6600, imodoka za gisirikare 250 mu gihe indege zo ari 50 gusa. Bitandukanye n’akandi kagiye gakorwa mbere, kuko ko kabaga karemereye aho ko kabaga karimo ibimodoka byinshi bya gisirikare n’indege zirenze izo.

Nyuma y’iryo ryizihiza umunsi w’ubwigenge, Trump yahamagaye Poutine bavugana ikibazo cya Iran ndetse n’intambara ibera muri Ukraine. Iyo u Burusiya bwashoye kuri iki gihugu.

Amakuru avuga ko Trump yagaragarije mugenzi we ibyifuzo bye, amubwira ko ashaka ko intambara ihagarara hagati y’u Burusiya na Ukraine.
Undi na we amusobanurira ko iyi ntambara igomba guhagarara mu gihe u Burusiya ibyifuzo byabwo byatumye ikora iyi ntambara byagerwaho.

U Burusiya busaba ko Ukraine itinjira mu muryango wa NATO, kuko bwo bubona kwinjira muri uwo muryango kwa Ukraine ari nko kureka umwicanyi ukomeye akinjira mu rugo rwa we rurimo abana n’ibintu byagaciro. Ubundi Ukraine yahoze ari igihugu kimwe n’u Burusiya.

Ukraine na yo ivuga ko ifite uburenganzira bwose bwokuja mu muryango ishaka, nk’igihugu cy’igenga.

Muri iki kiganiro kandi amakuru akomeza avuga ko Poutine yasobanuriye mugenzi we ko igihugu cye kiri gutegura ibiganiro bizagifasha kurangiza amakimbirane y’intambara gifitanye na Ukraine.

Hejuru y’ibyo Poutine yasabye Trump gukora ibishoboka byose ikibazo cya Iran na Israel kikarangira.

Ikiganiro cy’aba bayobozi b’ibi bihugu by’ibihangange ku isi, cyabaye mu gihe Leta Zunze ubumwe z’Amerika zavanyeho ibihano cyari cyarafatiye amabanki 6 y’u Burusiya, harimo na banki nkuru y’iki gihugu cy’u Burusiya.

Ikindi ni uko cyakozwe nyuma y’aho Amerika kandi ihagaritse inkunga ya gisirikare yageneraga Ukraine. Mu ntwaro ivuga ko itazongera kuyiha harimo misile Patriots yari ingirakamaro kuri Ukraine.

Kimwecyo, Amerika iri mu biganiro na Ukraine byuburyo yazigerwaho na ziriya ntwaro binyuze mu bihugu by’u Burayi, ngo ni mugihe ibyo bihugu bizajya bizugurira Amerika, hanyuma Ukraine nayo izifatire yo.

Tags: ikiganiroPoutineTrump
Share27Tweet17Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Perezida Zelenskyy yatanze umucyo kubyo guhura kwe na Putin.

by Bruce Bahanda
August 19, 2025
0
Perezida Zelenskyy yatanze umucyo kubyo guhura kwe na Putin.

Perezida Zelenskyy yatanze umucyo kubyo guhura kwe na Putin. Perezida Zelenskyy Volodymyr wa Ukraine yavuze ko afite ubushake bwo kuzahurira mu biganiro bizamuhuza na perezida wa Leta Zunze...

Read moreDetails

Ukraine yashyizweho igitutu cyo kurangiza intambara.

by Bruce Bahanda
August 19, 2025
0
Ukraine yashyizweho igitutu cyo kurangiza intambara.

Ukraine yashyizweho igitutu cyo kurangiza intambara. Leta Zunze ubumwe z'Amerika yo keje igitutu Ukraine, iyisaba guhagarike intambara vuba na bwangu, kandi ikemera ibyumvikanyweho mu biganiro biheruka guhuriramo perezida...

Read moreDetails

Russia Sees Victory as Trump Leans Toward Putin’s Path to Ending the War

by minebwenews
August 16, 2025
0
Russia Sees Victory as Trump Leans Toward Putin’s Path to Ending the War

Russia is hailing the outcome of the high profile summit between U.S. President Donald Trump and Russian President Vladimir Putin in Alaska, even though no formal agreement was...

Read moreDetails

Ibyavuye mu nama ya yahuje perezida Trump na mugenzi we Putin.

by Bruce Bahanda
August 16, 2025
0
Perezida Trump yahuye na mugenzi we w’u Burusiya Putin.

Ibyavuye mu nama yahuje perezida Trump na mugenzi we Putin. Umukuru w'igihugu cya Leta Zunze ubumwe z'Amerika Donald Trump yahuye na mugenzi we w'u Burusiya Vladimir Putin, umubonano...

Read moreDetails

Amerika yanenze uburyo agahenge katubahirijwe muri RDC.

by Bruce Bahanda
August 16, 2025
0
Amerika yanenze uburyo agahenge katubahirijwe muri RDC.

Amerika yanenze uburyo agahenge katubahirijwe muri RDC. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zamaganye kuba hatarabaye kubahiriza agahenge hagati y'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n'izo mu ihuriro rya...

Read moreDetails
Next Post
Afande Rugabo yateye utwatsi abavuga ko muri AFC harimo umwuka mubi.

Afande Rugabo yateye utwatsi abavuga ko muri AFC harimo umwuka mubi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?