Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Perezida w’u Burusiya yaganiriye n’uwa Amerika ku bibazo by’intambara.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
July 4, 2025
in World News
0
Perezida w’u Burusiya yaganiriye n’uwa Amerika ku bibazo by’intambara.
66
SHARES
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida w’u Burusiya yaganiriye n’uwa Amerika ku bibazo by’intambara.

You might also like

Elon Musk yatangaje ishyaka rye rishya

Ububiko bw’intwaro z’u Burusiya bwatwitswe.

Abarimo abasirikare ba kuru bafunzwe muri Uganda.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yavuganye kuri telefone na mugenzi we wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, baganira ku ntambara ya Israel na Iran ndetse n’iyo u Burusiya burimo muri Ukraine, barebera hamwe n’icyakorwa kugira ngo zirangire burundu.

Iki kiganiro cy’aba bakuru b’ibi bihugu byombi cyabaye ku munsi w’ejo hashize ubwo Leta Zunze ubumwe z’Amerika zizihizaga imyaka 250 yikukiye ivuye mu bukoloni bw’Abongereza.

Muri uku kwizihiza uyu munsi mukuru w’iki gihugu, Trump yategetse ko akarasisi gakorwa n’abantu 6600, imodoka za gisirikare 250 mu gihe indege zo ari 50 gusa. Bitandukanye n’akandi kagiye gakorwa mbere, kuko ko kabaga karemereye aho ko kabaga karimo ibimodoka byinshi bya gisirikare n’indege zirenze izo.

Nyuma y’iryo ryizihiza umunsi w’ubwigenge, Trump yahamagaye Poutine bavugana ikibazo cya Iran ndetse n’intambara ibera muri Ukraine. Iyo u Burusiya bwashoye kuri iki gihugu.

Amakuru avuga ko Trump yagaragarije mugenzi we ibyifuzo bye, amubwira ko ashaka ko intambara ihagarara hagati y’u Burusiya na Ukraine.
Undi na we amusobanurira ko iyi ntambara igomba guhagarara mu gihe u Burusiya ibyifuzo byabwo byatumye ikora iyi ntambara byagerwaho.

U Burusiya busaba ko Ukraine itinjira mu muryango wa NATO, kuko bwo bubona kwinjira muri uwo muryango kwa Ukraine ari nko kureka umwicanyi ukomeye akinjira mu rugo rwa we rurimo abana n’ibintu byagaciro. Ubundi Ukraine yahoze ari igihugu kimwe n’u Burusiya.

Ukraine na yo ivuga ko ifite uburenganzira bwose bwokuja mu muryango ishaka, nk’igihugu cy’igenga.

Muri iki kiganiro kandi amakuru akomeza avuga ko Poutine yasobanuriye mugenzi we ko igihugu cye kiri gutegura ibiganiro bizagifasha kurangiza amakimbirane y’intambara gifitanye na Ukraine.

Hejuru y’ibyo Poutine yasabye Trump gukora ibishoboka byose ikibazo cya Iran na Israel kikarangira.

Ikiganiro cy’aba bayobozi b’ibi bihugu by’ibihangange ku isi, cyabaye mu gihe Leta Zunze ubumwe z’Amerika zavanyeho ibihano cyari cyarafatiye amabanki 6 y’u Burusiya, harimo na banki nkuru y’iki gihugu cy’u Burusiya.

Ikindi ni uko cyakozwe nyuma y’aho Amerika kandi ihagaritse inkunga ya gisirikare yageneraga Ukraine. Mu ntwaro ivuga ko itazongera kuyiha harimo misile Patriots yari ingirakamaro kuri Ukraine.

Kimwecyo, Amerika iri mu biganiro na Ukraine byuburyo yazigerwaho na ziriya ntwaro binyuze mu bihugu by’u Burayi, ngo ni mugihe ibyo bihugu bizajya bizugurira Amerika, hanyuma Ukraine nayo izifatire yo.

Tags: ikiganiroPoutineTrump
Share26Tweet17Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Elon Musk yatangaje ishyaka rye rishya

by Bruce Bahanda
July 6, 2025
0

Elon Musk yatangaje ishyaka rye rishya. Umuherwe wo muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika ufite inkomoko muri Afrika y'Epfo, Elon Musk, yatangaje ko agiye gushyinga ishyaka rye rishyasha yise...

Read moreDetails

Ububiko bw’intwaro z’u Burusiya bwatwitswe.

by Bruce Bahanda
July 4, 2025
0
Ububiko bw’intwaro z’u Burusiya bwatwitswe.

Ububiko bw'intwaro z'u Burusiya bwatwitswe. Igitero karahabutaka cy'ingabo za Ukraine cyasize gitwitse ububiko bw'intwaro z'u Burusiya. Ubu bubiko bw'izi ntwaro bwari buherereye mu mujyi wa Donetesk uri muyo...

Read moreDetails

Abarimo abasirikare ba kuru bafunzwe muri Uganda.

by Bruce Bahanda
July 2, 2025
0
Abarimo abasirikare ba kuru bafunzwe muri Uganda.

Abarimo abasirikare ba kuru bafunzwe muri Uganda. Abasirikare ba Uganda barimo ba ofisiye n'ufite ipeti rya General bakoraga mu ishami ry'ubwubatsi byategetswe ko bafungwa. Ni umugaba mukuru w'Ingabo...

Read moreDetails

Indege y’ingabo za Uganda yakoze impanuka.

by Bruce Bahanda
July 2, 2025
0
Indege y’ingabo za Uganda yakoze impanuka.

Indege y'ingabo za Uganda yakoze impanuka. Indege y'igisirikare cya Uganda yo mu bwoko bwa Kajugujugu yaritwaye abantu yakoze impanuka nyuma y'aho yari maze kugera ku kibuga mpuzamahanga cya...

Read moreDetails

Israel yagize ibyo yemera kugira ngo amahoro agaruke.

by Bruce Bahanda
July 2, 2025
0
Iran yagabye igitero gikaze i Tel Aviv.

Israel yagize ibyo yemera kugira ngo amahoro agaruke. Leta ya Israel yemeye ibikenewe byose kugira ngo hashyirweho ihagarikwa ry'intambara muri Gaza hagati yayo na Hamas iyo bavuga ko...

Read moreDetails
Next Post
Afande Rugabo yateye utwatsi abavuga ko muri AFC harimo umwuka mubi.

Afande Rugabo yateye utwatsi abavuga ko muri AFC harimo umwuka mubi.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?