• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Raporo zabo ko zitajya zivuga ubafasha FDLR ihabwa,” Perezida Kagame.

minebwenews by minebwenews
July 5, 2025
in Regional Politics
0
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yavuze uburyo Tshisekedi yageze ku ngoma.
69
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

“Raporo zabo ko zitajya zivuga ubafasha FDLR ihabwa,” Perezida Kagame.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagaragaje ko raporo z’impuguke za L’oni zitajya zivuga ubufasha Congo iha umutwe wa FDLR, ahubwo zigahora zivuga ko u Rwanda rufasha abarwanyi ba M23.

Ibi umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yabigarutseho ku munsi w’ejo ku wa gatanu tariki ya 04/07/2025, ubwo igihugu cye cyizihizaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 31.

Mu bihe bitandukanye impuguke z’umuryango w’Abibumbye zisohora raporo zivuga ko iba isobanura ibibera mu Burasizuba bwa Congo.

Iherutse yashinje u Rwanda kohereza abasirikare barwo muri RDC mu bice bigenzurwa na AFC/M23, ndetse ko hari n’izindi ngabo zarwo ziri ku mupaka zitegura koherezwa yo nazo.

U Rwanda rwanenze iby’iyi raporo , ruvuga ko yuzuye ibinyoma, ahubwo ko ziriya mpuguke zigoreka ukuri ntizigaragaze FDLR ubufasha ihabwa na RDC.

Mu kiganiro rero perezida w’u Rwanda yagiranye n’abanyamakuru ku munsi w’ejo ku wa gatanu, yagaragaje ko izo raporo zisohorwa ntacyo ziba zije gukora kubihari kuko ziba zaranditswe mbere.

Yagize ati: “Izo nzobere raporo zandika mu by’ukuri ntacyo iba ije gukora ku bihari, izo raporo ziba zarakozwe kera cyane, igihe bahabwaga ubwo butumwa. Niyo mpamvu buri igihe ubona zisa.”

Perezida Kagame yavuze ko nta narimwe uzabona banditse ibyimbitse ku mutwe wa FDLR, uyu ukaba ugizwe n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Yagize ati: “Ntuzigera ubona banditse ikintu ku buryo ibigo bya leta bikorana na FDLR mu gukwirakwizwa urwango n’ingengabitekerezo ya jenocide, ibintu bikorwa buri munsi habona, buri wese yagakwiriye kubibona.

“Wibaza uburyo inzobere zitabibona. Raporo zose 75% zibasira AFC/M23 n’u Rwanda, bati ‘u Rwanda rufasha M23.”

Yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’ikibazo cyayo.

Ati: “Ikibazo cya FDLR nikiramuka kidakemuwe kandi twashyizeho uburyo bwo guhangana na yo mu masezerano, ibyo bizaba bivuze ko FDLR izakomeza kubaho, n’ikibazo kizakomeza kubaho kandi u Rwanda ruzakomeza gukora icyo rukwiye gukora mu gihe FDLR iri hafi n’imipaka yacu.”

Tags: FDLRKagameLoniraporo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?